• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Editorial 17 Mar 2018 POLITIKI

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yageze i Kigali ku wa 16 Werurwe 2018, yitabiriye Inama yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’.

Iyi nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, itegerejwe ku wa 21 Werurwe, yemerejwe mu nama ya AU iheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2018.

AU isobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Izatuma kandi Afurika ijyana n’impinduka mu bucuruzi zikomeje kuba hirya no hino ku Isi, aha twavuga politiki ya Trump n’ukwikura mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi k’u Bwongereza, kunoza imikoranire mu bucuruzi n’indi migabane no kongera amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ku mugabane.

Afurika ni umugabane wa kabiri mu bunini ku Isi, ukaba n’uwa kabiri mu ifite abaturage benshi; mu 2050 bazaba babarirwa muri miliyari ebyiri. Abagera kuri 70% byabo bari munsi y’imyaka 30 kandi abarenze kimwe cya kabiri ni abagore.

Amasezerano ashyiraho akarere k’ubucuruzi muri Afurika azatuma ibyaza umusaruro amahirwe menshi ifite, yaba abaturage, umutungo kamere wayo, dore ko ifite 30% by’amabuye y’agaciro abarizwa ku Isi yose, ikaba ifite Zahabu ingana na 40%, Cobalt irenga 60% na Platinum ingana na 90%.

AU isobanura ko amwe mu mahirwe yitezwe mu karere k’ubucuruzi arimo; ukwihaza mu biribwa, iterambere ry’inganda, guhanga udushya, ubwiyongere bw’ubwoko bw’ibicuruzwa, guhererekanya ikoranabuhanga, guhanga imirimo, kwaguka kw’isoko, iterambere rikomoka ku bwinshi bw’abaturage, gukuraho imbogamizi zidashingiye ku misoro (NTBs), koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibindi.

Aka karere kazongera 0.97% bya GDP ku bukungu, ni ukuvuga miliyari 16 z’amadolari, kongere imirimo ku gipimo cya 1.17%.

Hari ukongera uguhatana ku isoko kw’inganda n’abacuruzi binyuze mu kubyaza amahirwe y’ubukungu ahari, kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi, kugera ku isoko ry’umugabane n’Isi muri rusange, gukoresha neza umutungo uhari no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubucuruzi.

Aya masezerano amaze imyaka 40 akorwaho ategerejweho impinduka zikomeye kuri uyu mugabane.

Ibihugu bya Afurika bicuruzanya gake cyane hagati yabyo ugereranyije n’uko ibindi bihugu bibikora, kuko muri Afurika buri ku gipimo cya 16%, ugereranyije na 19% muri Amerika y’Epfo; 51% muri Aziya; 54% muri Amerika ya Ruguru na 70% mu Burayi.

Biteganyijwe ko CFTA izazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rigizwe n’abaturage miliyari 1.2, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.

2018-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Editorial 10 Mar 2025
Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Editorial 22 Jul 2018
Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Editorial 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo
Mu Rwanda

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Editorial 22 Sep 2017
Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Editorial 14 Oct 2018
Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari
Mu Mahanga

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari

Editorial 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru