• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Editorial 21 Feb 2017 Mu Mahanga

Mu rwego rwo gusabana n’abaturage ndetse no kubakangurira gukomeza gufatanya na Polisi gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano, abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero bakanguriwe gufatanya na Polisi mu bikorwa byayo no gukomera ku muco wo kwirinda no gukumira ibyaha.

Ibi babikanguriwe ku itariki ya 19 Gashyantare, mu butumwa bahawe nyuma y’umukino wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru y’abapolisi batoranyijwe bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba n’ikipe yitwa Morning Sport igizwe n’abacuruzi bo muri Ngororero, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gakwavu kiri mu murenge wa Nyange

Mu butumwa bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, yabakanguriye kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bakitabira amarondo kandi bagatangira amakuru ku gihe, birinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, impanuka zo mu muhanda, n’ibindi.

Yagize ati:”Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Niyo mpamvu buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, arwanya akanakumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, kandi bikaba inshingano za buri wese.”

ACP Karasi yavuze kandi ko bakwiye kwirinda no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kuko ariyo avamo ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagize umuryango. Aha akaba yaragize ati:”Buri muryango ukwiye kubana mu mahoro, abawugize bakirinda amakimbirane, n’igihe abayeho bakegera Polisi n’izindi nzego zirimo ubuyobozi bw’ibanze, iz’ubutabera n’izindi kugirango zibakiranure ayo makimbirane ahoshe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid wari witabiriye uyu mukino, yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nka nyirabayazana w’ibyaha byinshi n’ikindi kibi cyose aho kiva kikagera, abasaba kujya baha amakuru Polisi yatuma ikibi gikumirwa kikanarwanywa kitaraba, anabibutsa kwitabira gahunda za Leta ziganjemo izibateza imbere.

-5810.jpg

(ACP) Emmanuel Karasi

Nyuma y’ibyo biganiro, abaturage biyemeje kongera imbaraga mu kwicungira umutekano, bakaza amarondo, bakamenya imiryango ibanye nabi, bakayigira inama kugirango bafatanye gukemura amakimbirane abayigize bashobora kuba bafitanye. Umukino warangiye impande zombi zinganya ibitego 2 kuri 2.

RNP

2017-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Editorial 25 Aug 2016
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016
Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Editorial 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri
Mu Mahanga

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Editorial 06 Jan 2016
Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego
Amakuru

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Editorial 05 Jul 2021
Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho  kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo
Mu Mahanga

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Editorial 16 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru