• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Editorial 26 Jan 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye.

Ubu butumwa yabutangiye mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo mudugudu wa Nyundo, akagari ka Rutenderi, umurenge wa Nyundo ho mu karere ka Gakenke, ku italiki ya 24 Mutarama 2017.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere ka Gakenke ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere hamwe n’abaturage bagera ku 1500 batuye hafi yaho bari baje muri uwo muhango

Musabyimana yabwiye abitabiriye iki gikorwa ati: “Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke.”

Yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe, zaba izo bitoreye ndetse n’iz’umutekano kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira, bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Ku birebana n’ibiyobyabwenge bikunze kuba inkomoko y’ibyaha byinshi muri aka karere ndetse no mu Ntara yose muri rusange, umuyobozi w’iyi Ntara yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge birimo Kanyanga , inzoga biyengera zitemewe ndetse n’urumogi biri ku isonga mu bitera ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana biboneka kurusha ibindi muri kariya karere.

Aha yagize ati,” Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya n’amafaranga abigura.”

Yagize kandi ati,”Izindi ngaruka zabyo ni uko ubifatiwemo afungwa, ibi bikaba bijyana rimwe na rimwe n’amafaranga acibwa , kandi ibyafashwe bikaba byangizwa,bityo amafaranga aba yabiguze akaba apfuye ubusa.”

-5524.jpg


Guverineri Musabyimana

Guverineri Musabyimana yarangije agira inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo kandi bakirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

RNP

2017-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Editorial 08 Sep 2023
Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Editorial 13 Jan 2016
Bugesera: Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo

Bugesera: Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo

Editorial 02 Feb 2016
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025,  ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC
Uncategorized

APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC

Editorial 30 Jun 2025
RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
ITOHOZA

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Editorial 09 Dec 2018
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya
Amakuru

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru