Hari amagambo yifashishijwe y’umunyamerika w’ikirangirire mu guharanira uburenganzira bwa muntu Malcolm X , ati “ivangura rimeze nka Cadillac, basohora ubwoko bushya buri mwaka.” Icyo gihe abivuga, Malcolm X yageragezaga guhangana n’irondabwoko muri sosiyete yaranzwemo ubucakara n’ivangura rishingiye ku ruhu.
Kimwe n’abanyarwanda, bamaze imyaka 25 bahanganye n’ihakana rya Jenoside ariko imbogamizi ikomeye ni uko abayihakana bahorana uburyo bushya bwo gutesha agaciro ubutabera no kwiyunga mu Rwanda.
Kuva Jenoside yakorwa hano mu 1994, uburyo bushya bwo guhakana Jenoside bwagiye buzamo kuvuga ko abatutsi bakabaye baragumye muri Ethiopia, ko FPR itakabaye yaratangije urugamba rwo kwibohora ku gihugu cyari cyifitiye ‘amahoro’, ko amoko n’ubundi yari mu ntambara bityo kuba ubwoko bumwe bwaragerageje kurimbura ubundi ari ibisanzwe, cyangwa se ko indege ya Perezida yahanuwe n’abatutsi bityo bagombaga gutsembwa n’abaturage bari bafite “umujinya” bihoreraga.
Abahimba ibi bisobanuro byose bafite aho bahuriye mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’ubu bwicanyi ndengakamere cyangwa se bafite umubano mu buryo ubu n’ubu n’abagize uruhare muri ayo mahano. Intego y’ababigizemo uruhare n’ababashyigikiye ni ukuburizamo kubazwa ibyo bakoze haba mu buryo bw’amategeko cyangwa uburyo rusange.
Abafitanye ubushuti na bo bagerageza kubafasha. Birangira bahimbye uburyo butabarika bwo gushinja abari ku ruhande rwahagaritse Jenoside. Abantu beza bahindurwa babi maze abantu babi bakagirwa beza. Baramutse babigezeho, ubwo umuco wo kudahana waba wimitswe. Bivuze ko baba babonye amahirwe yo gucengeza imyumvire yabo igamije kurimbura n’abarokotse ari na bo babangamiye umugambi wo guhakana Jenoside kuko ari abahamya b’ibanze b’ibyabaye.
Abahakana Jenoside bashikamye ku ‘mpamvu ibibatera’ nk’uko ishyirahamwe ryose rishikama ku matwara yatumye rishingwa. Bariyemeje, bakora amanywa n’ijoro. Nibyo bakesha kubaho.
By’umwihariko bagaragara cyane iyo ibihe byo kwibuka Jenoside byegereje. Muri iki gihe nibwo bashakisha inkunga z’ubwoko bwose ngo baburizemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bahora bannyega, bakanibasira abagerageje kubarokora. Uyu mwaka ubaye uwa 25 Jenoside ibaye, ubukana bw’ihakana byitezwe ko buziyongera bidasanzwe.
Muri uku kwezi kwa Gashyantare, umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo Shannon Ebrahim, yamaze kwandika ahakana Jenoside mu nkuru yise “Rwanda’s masterful deception during the 1994 genocide”.
Kwa kwihinduranya yabihaye intebe muri iyo nkuru. Umurage wa ruharwa Theoneste Bagosora wambitswe Perezida Paul Kagame ashinjwa gutuma Jenoside ibaho. Ngo “Imigambi ya Kagame aho kuba iya Bagosora, kwari ugutuma abantu benshi bashoboka bapfa kugira ngo abone uburyo bwo kuzayobora igihugu imyaka n’imyaniko mu gihe kizaza.”
Byakugora kubona undi muntu utekereza wahakana ko intego y’abateguye Jenoside kwari ukwica kugira ngo bazabashe gutegeka ubuziraherezo ariko ibihamya by’ibi birigaragaza ari nabyo byagejeje Bagosora ku gukatirwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Undi wafata umwanya wa Bagosora akawushyiramo undi muntu byamusaba ibimenyetso. Ebrahim ariko ibyo ntabyitayeho, icyo ashaka ni ugushyira Kagame mu mwanya wa Bagosora uko byagenda kose. Abishimangira nta n’akamenyetso na kamwe, ko mu myaka 20 ishize Gen Romeo Dallaire wari umugaba w’ingabo za Loni yamwibwiriye ko Kagame yifuzaga ko Jenoside imara igihe kinini.
Uyu mwanditsi Ebrahim agerageza no kwifashiah amateka, ko Perezida Kagame na Gen Dallaire babivuganyeho byimbitse.
Nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994 abo bagabo babiri (Kagame na Dallaire) barashwanye. Ntibumvikanaga ku kuba bakurikiza inzira yari iriho yo kurangiza ibibazo by’impande zitavuga rumwe mu gihe ubwicanyi bwari bwatangiye cyangwa se kubirengaho bagatabara abantu benshi bashoboka.
Kagame yabwiye Dallaire ko nadahagarika ubwicanyi by’umwihariko nka Loni yari ifite intwaro zihagije zo kubigeraho, ubwe yagombaga kubyikorera.
Dallaire yandika ko yanagerageje kuvugana na Bagosora ngo ubwicanyi buhagarare ariko ngo ubwo yahuraga na Bagosora yaje gusanga ibyo yakoze ari “Ugusuhuzanya na sekibi” ari na wo mutwe yahaye igitabo cye “Shake Hands with Devil”, gikubiyemo ubuhamya bw’itegurwa rya Jenoside mbere y’uko iba mu 1994 ndetse n’imiburo itaragize icyo igeraho yagiye yohereza ku biro bya Loni i New York.
Guhakana Jenoside hazamo no kujugunya amabuye mu gihuru ngo urebe ikivumbukamo. Mu nkuru ye, Ebrahim agaruka no ku bya Jenoside ebyiri, avuga ko ababohoye (Kagame na RPA) batangiye “bahanagura abahutu ari bo nyamwinshi” kandi ko impunzi z’abahutu “zatsembewe mu nkambi mu burasirazuba bwa Congo”.
Uyu ni umunyamakuru watumwe kandi ntazatuma hari umuhagarika. Ntiwamwumva avuga ku bijyanye no kwisuganya kw’abajenosideri mu nkambi z’impunzi bagamije kugaruka gufata igihugu ngo “barangize akazi”. Ntiwanamwumva avuga ku bikorwa by’ubwitange budasanzwe by’ababohoye igihugu n’uburyo bagiye batabara abantu babaga bafashwe bugwate.
Umwanditsi yirengagiza abantu ba nyabo bahuye n’akaga, akihimbira ngo “akarengane abanyarwanda babayemo”. Amategeko igihugu gifite agamije ubwiyunge n’ubumwe bw’igihugu ayatesha agaciro, akavuga ko “ari amayeri yo gukwirakwiza ubwoba mu baturage”.
Ikindi, uwo mwanditsi agerageza guhuza uburyo amatora yagakwiye gushingira ku bwoko, akagaragaza ukuntu hakenewe “uburyo bw’amatora” buteza imbere ihame ry’ubutegetsi bwa ‘Rubanda Nyamwinshi.”
Nguwo umurage uhoraho w’abakoze Jenoside utuma bamenyekana ari nabyo Ebrahim yisunze nka kimwe mu byo yari amaze imyaka 25 ategereje ngo akore, Nka bya bindi by’udushya twa Cadillac buri mwaka.
Albert Rudatsimburwa , ni Umusesenguzi mu bya politiki. Iki gitekerezo cyatambutse mu rurimi rw’Icyongereza mu kinyamakuru Uncensored Opinion.
Cornerstone
Aliko jye mbona hali impamvu ngikomeza kumva ko abanyafrika bamwe bakagombye kuba bagikolonijwe.
Nkuyu munyamakuru Ebrahim wa S .A , buriya koko ubona atagifunze mumutwe? Yakwanditse ku vangura ryiwabo abazungu bagikorera bene wabo? Yakwanditse ruswa, kwikubira Mandela atabaraze biba mu shyaka ANC ryabo? Ko mbona se ahubwo iwabo byabaye imyandaro gusa? Abazungu biwabo bashora mu rwanda imali se batahizeye?
Nifuza umuzungu nka ambassador wabo mu Rwanda.
Pole sana Africa, inzira iracyali ndende.
Imisega yabantafrika abazungu barayubakiye igihugu, ubu batangiye no gusuzugura abanyarwanda biyubakira icyabo! Utwo nudufaranga twa Rujugiro bamutamitse ngo asebye abanyarwanda.