• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Administrator 18 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma yo gutegura Itegeko Nshinga rya 1978 ryubakiye ubutegetsi bwa Habyarimana, ryahaye inzego z’ubutegetsi ububasha n’akarengane ku batutsi bwaje no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umubiligi kivundaguzi Filip Reyntjens yakomeje ibikorwa byo guhakana no gusebya RPF kuva mu 1994 kugeza magingo aya.

Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje uburyo Reyntjens akomeje kwandika no gutangaza ibinyoma bigamije guhorera inshuti ze zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ingengabitekerezo ya “double génocide”, hagamijwe gusibanganya ukuri no kugabanya uburemere bw’icyaha ndengakamere cyakozwe n’ubutegetsi bw’Interahamwe na Repubulika za mbere.

Ubufatanye bwa Reyntjens na Hassan Ngeze: Ikimenyetso cyerekana umugambi wo gusebya RPF

Hassan Ngeze, wari umwanditsi mukuru wa Kangura, ikinyamakuru cyashyize hanze amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane “Amategeko 10 y’Abahutu” (1990), yahamwe n’icyaha cy’ugutera no gushishikariza Jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Yahamijwe kandi icyaha n’ubutabera mpuzamahanga bwo gufasha ibikorwa by’ubwicanyi.

Muri Gicurasi 1997, Prof. Reyntjens yandikiye Hassan Ngeze ibaruwa ifite intego imwe rukumbi: Gushaka ibimenyetso byo guharabika RPF no kuyishinja kurasa indege ya Habyarimana, nubwo yari azi neza ko Ngeze ari umwe mu bayobozi b’ingenzi b’iyicwarubozo ryakorewe Abatutsi muri Jenoside karundura yabarimbuyemo miliyoni irenga.

Mu ibaruwa, Reyntjens ati: “Byaba iby’ingenzi cyane kubona ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa RPF mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana… Ndifuza no guhura n’umunyamakuru wa Kangura igihe cyose.”

Ibi bishimangira ko Reyntjens: Yafataga Kangura ikinyamakuru cy’ubwicanyi, nk’“umufatanyabikorwa” mu bikorwa bye.
Yari azi neza ko Ngeze ari umugizi wa nabi, kuko mu 1992 Reyntjens ubwe yari yaranditse agaragaza uruhare rwa Ngeze mu kwica Abatutsi i Bugesera.

Reyntjens yari azi neza ko Hassan Ngeze ari umunyabyaha kuva kera

Mu nyandiko yanditse mbere ya Jenoside, Reyntjens ubwe yagaragaje ko:

Ngeze yari mu bateguye kandi bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Bugesera mu 1992.

Kangura yakoreshejwe mu gutegura abaturage kwanga Abatutsi no kwitegura Jenoside.

Ngeze yakoranaga n’abasirikare n’Interahamwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uyu musesenguzi wari ufite amakuru yose ku ruhare rwa Ngeze mu bwicanyi, ni na we nyuma y’imyaka ibiri gusa wamwandikiye amusaba ubufatanye mu guhimba ibirego birega RPF.

Ibi bigaragaza ko Reyntjens yari afite intego ndasumbwa yo Gusibanganya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Guhisha uruhare rw’inshuti ze zahoze mu butegetsi bwa Habyarimana, Gusingiza imvugo ya “double génocide”.

Impamvu Minisitiri Bizimana yagaruye ibi bisobanuro

Dr. Bizimana yibukije ko: Kwemeza cyangwa kwamamaza ibinyoma by’abahakana Jenoside ari uguha agaciro abayikoze.

Gukorana n’abantu nka Hassan Ngeze ni ukwitandukanya n’ukuri no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umurongo wa Reyntjens wo gusebya RPF ugamije gusubiza inyuma urugendo rw’ubumwe,ubwiyunge n’ukuri u Rwanda rwashyize imbere.

Ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko Prof. Filip Reyntjens yakomeje kuba umwe mu banyamahanga bakomeye mu:guhakana Jenoside,kugoreka amateka, gusebya abahagaritse Jenoside, no gukorana n’abakoze cyangwa abashyigikiye Jenoside nka Jambo ASBL na ba Ingabire Victoire bahora iteka bifuza ko u Rwanda rusubira mu mage.

Ubufatanye bwe na Hassan Ngeze, umwe mu bacurabwenge b’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ikimenyetso ntakuka cy’uruhare rwe mu guhimba ibinyoma bigamije gutesha agaciro ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutera ubwoba abaharanira ukuri.

Rushyashya izakomeza gutangaza ukuri no kurwanya ibisambo bishimuta amateka tuvomamo amasomo agomba kuduhuza nk’abanyarwanda kamerano batavangirwa n’izo mburamukora zo kwa Perode na Musenyeri Kilasi.

2025-11-18
Administrator

IZINDI NKURU

Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 14 Feb 2020

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025
Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Editorial 13 Jul 2023
Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Editorial 03 Dec 2018
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka
POLITIKI

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Editorial 07 Apr 2018
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya
Amakuru

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru