• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Editorial 18 Jul 2016 Mu Mahanga

Hashize igihe, inshuti zacu zidusaba kugaruka tukazisanga, kugira ngo Maroc yongere isubirane umwanya karemano mu nzego za AU. Icyo gihe cyageze.”Aya ni amagambo y’Umwami Mohammed VI yumvikanisha neza ko igihugu cye cyateye intambwe idasubira inyuma mu bijyanye no kugaruka mu Muryango wa AU.

Maroc yivanye mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyitwa OUA mu 1984 nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario,ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Ijambo ry’Umwami wa Maroc, Mohammed VI yavuze kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 ryahawe umutwe ugira uti ‘igihe kirageze’ rishimangira ubushake bw’igihugu cye ku kugaruka muri uyu muryango nyuma y’imyaka 32.

Umwami Mohammed VI uyobora Maroc yagarutse ku buryo bavuye muri uyu muryango, agaragaza ko igihe kigeze ngo barenge ayo macakubiri , kandi ko babyiyemeje nk’inshingano nshya mu gukora amateka.

Umwami yagize ati “Igihe kirageze ngo twigizeyo ibyo bibazo byose byo kwitandukanya.”

Kugaruka kwa Maroc bizatuma ibihugu binyamuryango biva kuri 54 bigere kuri 55, ni inkuru nziza nk’umwana w’ikirara wemeye kwicisha bugufi agasubira kwa se ngo yongere abarwe mu muryango.

Ku bijyanye n’ivuka rya leta ya Sahara ryatumye Maroc iva muri uwo muryango, Umwami Mohammed VI yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kuremerwa n’amakosa y’amateka yabayeho.

Kugira ngo Maroc yakirwe muri AU bizemezwa n’amatora y’abagize komisiyo y’uyu muryango.

Maroc ijya kwivana muri AU [OUA y’icyo gihe] ni umwanzuro wafashwe n’Umwami Hassan II, none umuhungu we, Mohammed VI afashe umwanzuro wo gusubizamo igihugu.

Perezida Kagame nk’Umukuru w’Igihugu cyakiriye inama ya AU ibaye ku nshuro ya 27, aherutse kubonana n’umwami wa Maroc, ubwo yasuraga icyo gihugu kuwa 20 na 21 Kamena 2016. Bivugwa ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rugamije kumvisha Maroc ko igomba kugaruka muri AU.
Mu myaka yashize, ibihugu bitandukanye bya Afurika byagiye bisaba Maroc kubyiyungaho muri AU, ndetse muri Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal, Mankeur Ndiaya, avuga ko AU itagera ku ntego zayo neza itiyunze na Maroc.

-3323.jpg

Umwami wa Maroc Mohammed VI yavuze ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Nubwo Maroc itari muri AU, isanganywe umwanya wihariye muri uwo muryango nk’igihugu kiri mu bya mbere byashinze uyu muryango, ndetse ikungukira muri gahunda zawo zirimo n’ibikorwa bya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB/BAD).

2016-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Editorial 07 Jan 2016
Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Editorial 23 Feb 2017
“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Editorial 26 Jun 2023
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Editorial 16 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri
Amakuru

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Editorial 25 Jan 2023
Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho  kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo
Mu Mahanga

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Editorial 16 May 2016
Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda IGP EK Gasana yakiriye mugenzi we wa Tanzania, IGP Ernest J. Mangu ku mupaka wa Rusumo
Mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda IGP EK Gasana yakiriye mugenzi we wa Tanzania, IGP Ernest J. Mangu ku mupaka wa Rusumo

Editorial 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru