• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Editorial 06 Oct 2016 Mu Mahanga

Umwe mu bagize Komite ishinzwe kugenzura isuku mu murenge wa Kimihurura, ho mu karere ka Gasabo witwa Ababa Gasana Daniel afungiwe gukekwaho icyaha cyo kurigisa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ayo mafaranga Ababa Gasana akekwaho kurigisa ari amwe mu bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda y’ihazabu iyo Komite yaciye Ibigo by’ubucuruzi bibiri kubera isuku nke.

Ubusanzwe, abayigize bandika ihazabu y’isuku nke ku rupapuro rwabugenewe ruriho nomero ya Konte y’Umurenge SACCO uwayiciwe agomba gushyiraho ayo mafaranga, hanyuma akazana gitansi ku murenge.

Asobanura uko ukekwaho ibi byaha yabigenje, SP Hitayezu yagize ati:” Muri Kanama na Nzeri, uyu mwaka, we na bagenzi be bari bafatanyije izo nshingano; baciye ihazabu Ibigo bibiri by’ubucuruzi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kubera isuku nke. Ababa Gasana yaciye ruhinga nyuma abisaba kuyamuha, abibwira ko azayabishyirira kuri Konte yabugenewe, ndetse abiha gitansi zitagikoreshwa ziteyeho Kashe y’Umurenge wa Kimihurura zigaragaza ko ayakiriye. Muri ibyo bihumbi 800, yashyize kuri Konte ibihumbi 300 gusa.”

SP Hitayezu yakomeje agira ati:”Irigiswa ry’umutungo wa Leta rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere. Abayobozi bakwiriye kubahiriza amategeko, yaba ajyanye n’imirimo bashinzwe, ndetse n’andi muri rusange.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashimye abatanze amakuru yatumye uyu ukekwaho gukora ibi byaha afatwa, kandi asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera; atanga amakuru ku gihe y’ababikoze.

Yavuze ko Ababa Gasana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2016-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

Editorial 28 Feb 2016
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 25 Oct 2017
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Editorial 15 Oct 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru