• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umwe mu biyita ko bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yitandukanyije na yo

Umwe mu biyita ko bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yitandukanyije na yo

Editorial 14 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Abdallah Akishuli, wari Umushinjacyaha Mukuru mu ngirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yitandukanyije na yo nk’uko ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa facebook buvuga.

Icyitwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashinzwe kuwa 20 Gashyantare 2017 ishingirwa mu gihugu cy’u Bufaransa maze Padiri Nahimana Thomas aba ari we ugirwa perezida, naho Abdallah Akishuri agirwa Minisitiri w’Intebe.

Kuwa 31 Nyakanga 2017, habayeho kuvugurura iyi ngirwa guverinoma, maze Abdallah Akishuli wari uyibereye Minisitiri w’Intebe agirwa Umushinjacyaha Mukuru, uwitwa Immaculee Kansiime aba ari we umusimbura kuri uwo mwanya.

 

Nk’uko itangazo yashyize ahagaragara mu masaha makeya ashize rifite umutwe ugira uti: “Gusezera mu Bikorwa bya guverinoma ikorera mu buhungiro”, rivuga, Abdallah Akishuli yagize ati: “Ba nyakubahwa mwese, nyuma yo gufata igihe gihagije cyo kubitekerezaho neza nifuje kubamenyesha icyemezo nafashe cyo gusezera ku mirimo nari nshinzwe y’umushinjacyaha mukuru ndetse no mu bikorwa byose bya guverinoma y’abaturage ikorera mu buhungiro.”

Abdallah Akishuli akaba asezeye ku mwanya yari amazeho amezi atageze kuri atanu, akaba avuye ku myanya ibiri ikomeye muri iyi guverinoma yo mu buhungiro itaramara umwaka ishinzwe.

Ingirwa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ni baringa

Ku ikubitiro, ingirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro igishingwa yahise yamaganwa na bamwe mu bantu bari bayishyizwemo nyamara batabivuganye na Padiri Nahimana ariwe nyirayo.

Ni muri urwo rwego nyuma y’amasaha makeya imaze gushingwa, ishyaka PDP-Imanzi rya Deo Mushayidi ryahise rifata iya mbere ryamagana kuba uyu muyobozi waryo yinjijwe muri iyi guverinoma batabivuganye, aho mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuwa 20 Gashyantare 2017, ryahise ritangaza ko PDP-Imanzi n’umuyobozi waryo Mushayidi, ntaho bahuriye na guverinoma ikorera mu buhungiro.

Usibye PDP-Imanzi, ishyaka FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire naryo ryahise ryamagana iyi guverinoma kubera ko uyu muyobozi waryo ufungiye mu Rwanda nawe amazina ye yagaragayemo batabimenyeshejwe.

2017-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Editorial 29 Oct 2018
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Editorial 22 Nov 2017
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri
Mu Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Editorial 17 Jan 2018
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi
Mu Mahanga

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Editorial 21 Sep 2016
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC
Amakuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Editorial 21 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru