Amakuru akomeje gucicikana muri Congo ni ay’urupfu rwa Gen. Dani Ceplice wayoboraga inyeshyamba za FDLR/FPP-Abajyarugamba, waguye mu mirwano ikomeye yahuje uyu mutwe w’iterabwoba n’ingabo za Congo FARDC, mu birometero 120, uvuye mu mujyi wa Goma.
Aya makuru avuga ko Gen. Dani Ceplice yahatakarije abasilikare 23 naho abagera kuri 40 bashyikirizwa ingabo za FARDC.
Iyi mirwano yatangiye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, mugace ka Binza ahitwa Sarambwe muri Rutshuru. FARDC yagabye ibitero bikaze kuri izi nyeshyamba, bivugwa ko zari zashimuse abapadiri2, n’umushoferi wari ubatwaye.
INKURU BIFITANYE ISANO :
Aya makuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune yemejwe n’umuyobozi wa sosiyete sivile muri ako gace. Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mutwe washinzwe muri 2003 biturutse ku kwigumura kwa Majoro Soki washwanye na Gen. Rumuli Byiringiro Victor wa FDLR –Foca. Bivugwa ko izi nyeshyamba ziri mu ihuriro P5. Rya Kayumba Nyamwasa kuva muri Kanama 2018.