Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ryahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 893 Frw, azafasha mu kurwanya ubukene mu turere umunani dufite ikibazo kurusha utundi.
Amasezerano y’ubufatanye buzatangwamo iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase n’Uhagarariye mu Rwanda Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Stephen Rodriques.
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko iyi nkunga izanifashishwa mu gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Iyi nkunga irareba twa turere turi mu bukene bwinshi, uturere dufite intege nkeya akenshi usanga harimo n’ikibazo cy’imiriri mibi n’abakene benshi badafite aho kuba hasa neza n’ibindi bibazo.”
Uturere tuzafashwa ni Burera, Gicumbi, Gisagara, Huye, Nyaruguru, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro.
Prof. Shyaka yakomeje avuga ko muri utwo turere dufite ubukene bwinshi bishoboka ko no mu bayobozi batwo hari ikibazo cy’ubushobozi, mu bizibandwaho hakazabamo no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques, yavuze ko bizeye ko iyi nkunga izahindura imibereho n’ubuzima bw’abanyarwanda bo mu turere izakoreshwamo.
Ati “Twizeye ko izunganira gahunda zari zihasazwe zo kuzana impinduka mu mibereho n’iterambere ry’abanyarwanda, izafasha kandi kubaka ubushobozi bw’abaturage ndetse n’ubw’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bazashobore gutanga serivisi nziza.”
Raporo ya gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda yakozwe muri uyu mwaka, igaragaza ko ikigero cy’ubukene hagati y’umwaka wa 2016 – 2017 na 2013 – 2014 cyagumye hamwe kuko cyazamutseho ibice 0.9% gusa.
Yererekana kandi ko urugero rw’ubukene ruri kuri 38.2% mu gihe mbere y’umwaka wa 2013 – 2014 rwari kuri 39.1%.
Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa avuga ko 70% y’impamvu zitera ubukene mu bice byinshi ari ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse.
Umurungi alice
Kwigira nibyo dushyize imbere. Iyo mfashanyo ije ite? Ni agasuzuguro rwose!