• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Editorial 28 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo urubyiruko rukomoka kubasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye inama cyangwa se Mitingi nkuko nabo ubwabo babyivugira guhera muri 1991 bazakorera kuri murandasi ngo bagamije kuvuga ku bwiyunge nyabwo nyamara ahubwo bagamije kurwanya ubumwe n’iterambere Abanyarwanda bamaze kwigezaho.

Aba bana bakuriye cyane mu bihugu by’iburayi nyuma yo guhungana n’ababyeyi babo bari abategetsi bo mu gatsiko ka Hutu Pawa, bashinze imiryango itandukanye n’ibinyamakuru ariko uzwi cyane ni Jambo asbl. Iyi yashinzwe na Placide Kayumba mwene Dominique Ntawukuriryayo, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha.

Ikitezwe muri iyi mitingi yabo, ni ukurwanya gahunda za Leta cyane cyane iz’ubumwe n’ubwiyunge, kwamamaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri no guvugira ababyeyi babo n’abandi bose bahunze ubutabera mu Rwanda ndetse no kwangisha isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Mu bazavuga muri iyo nama harimo Gloria Uwishema Nsengiyumva, umukobwa w’interahamwe ruharwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye, Natacha Abingeneye, umukobwa wa Juvenal Uwilingiyimana wari Minisitiri kubwa Habyarimana akaba ari no mu bashinze interahamwe, Prosper Iraguha wo muri Jambo asbl, Egide Ndayishimiye, umuganga ubarizwa muri Afurika y’Epfo bagaherekezwa n’inshuti yabo Johan Swinmen wari Ambasedri w’Ububigi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Bamwe mubagize Jambo asbl ni bande?

Natacha Abingeneye; niwe uyoboye  Jambo asbl ubu. Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa  MRND yari k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k’umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.

Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa,  yatorotse nyuma yo gushinjwa Jenoside akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Jean Kambanda mu gihe cya Jenoside Jean Kambanda niwe wari ukuriye abashyize mu bikorwa Jenoside, kuko yagendaga igihugu cyose akangurira abaturage kwica Abatutsi. Yanagaragaye kuri Television afite imbunda yo mu bwoko bwa masotela (Pistolet) agaragaza ko bafite intwaro zihangije ngo basohoze umugambi wabo.

Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi

Jambo asbl ijya gushingwa, babanje kwiyita ari abanyarwanda “b’abahutu” ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.

Ubu buryo ni kimwe n’ubwo ishyaka CDR ryakoreshaga mu gukangurira abanyamuryango baryo kwanga Umututsi aho ava akagera, ari nabyo byaje kuvamo genocide yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.

Jambo asbl igira imbuga nkoranyambaga zicishwaho amatwara ya “gi PARMEHUTU” ndetse hakanacishwaho imvugo n’inyandiko zishyigikira umutwe w’iterabwoba FDLR. Bamwe mu bagize jambo asbl banakunze gukora uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abarwanyi ba FDLR aho bakoresha ibiganiro n’abo barwanyi ndetse n’imryango bafashe bugwate ngo bagaragaze ko abanyarwanda baheze ishyanga. Izo video bacisha kuri YouTube ubu zarasibwe kubera guhembera urwango, binyuranije n’amahame agenga urubuga YouTube.

2021-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 09 Jul 2019
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Editorial 30 Jun 2021
Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Editorial 26 Sep 2025
UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

Editorial 15 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana  Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire  ye muri NEC,  abigereranya nka ‘ Armstrong’  agera ku kwezi
POLITIKI

Mpayimana Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire ye muri NEC, abigereranya nka ‘ Armstrong’ agera ku kwezi

Editorial 25 Jun 2017
Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.
Amakuru

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Editorial 12 Mar 2021
APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze
Amakuru

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

Editorial 04 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru