Ku munsi w’ejo urubyiruko rukomoka kubasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye inama cyangwa se Mitingi nkuko nabo ubwabo babyivugira guhera muri 1991 bazakorera kuri murandasi ngo bagamije kuvuga ku bwiyunge nyabwo nyamara ahubwo bagamije kurwanya ubumwe n’iterambere Abanyarwanda bamaze kwigezaho.
Aba bana bakuriye cyane mu bihugu by’iburayi nyuma yo guhungana n’ababyeyi babo bari abategetsi bo mu gatsiko ka Hutu Pawa, bashinze imiryango itandukanye n’ibinyamakuru ariko uzwi cyane ni Jambo asbl. Iyi yashinzwe na Placide Kayumba mwene Dominique Ntawukuriryayo, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha.
Ikitezwe muri iyi mitingi yabo, ni ukurwanya gahunda za Leta cyane cyane iz’ubumwe n’ubwiyunge, kwamamaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri no guvugira ababyeyi babo n’abandi bose bahunze ubutabera mu Rwanda ndetse no kwangisha isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Mu bazavuga muri iyo nama harimo Gloria Uwishema Nsengiyumva, umukobwa w’interahamwe ruharwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye, Natacha Abingeneye, umukobwa wa Juvenal Uwilingiyimana wari Minisitiri kubwa Habyarimana akaba ari no mu bashinze interahamwe, Prosper Iraguha wo muri Jambo asbl, Egide Ndayishimiye, umuganga ubarizwa muri Afurika y’Epfo bagaherekezwa n’inshuti yabo Johan Swinmen wari Ambasedri w’Ububigi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.
Bamwe mubagize Jambo asbl ni bande?
Natacha Abingeneye; niwe uyoboye Jambo asbl ubu. Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MRND yari k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k’umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.
Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa, yatorotse nyuma yo gushinjwa Jenoside akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Jean Kambanda mu gihe cya Jenoside Jean Kambanda niwe wari ukuriye abashyize mu bikorwa Jenoside, kuko yagendaga igihugu cyose akangurira abaturage kwica Abatutsi. Yanagaragaye kuri Television afite imbunda yo mu bwoko bwa masotela (Pistolet) agaragaza ko bafite intwaro zihangije ngo basohoze umugambi wabo.
Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi
Jambo asbl ijya gushingwa, babanje kwiyita ari abanyarwanda “b’abahutu” ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.
Ubu buryo ni kimwe n’ubwo ishyaka CDR ryakoreshaga mu gukangurira abanyamuryango baryo kwanga Umututsi aho ava akagera, ari nabyo byaje kuvamo genocide yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.
Jambo asbl igira imbuga nkoranyambaga zicishwaho amatwara ya “gi PARMEHUTU” ndetse hakanacishwaho imvugo n’inyandiko zishyigikira umutwe w’iterabwoba FDLR. Bamwe mu bagize jambo asbl banakunze gukora uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abarwanyi ba FDLR aho bakoresha ibiganiro n’abo barwanyi ndetse n’imryango bafashe bugwate ngo bagaragaze ko abanyarwanda baheze ishyanga. Izo video bacisha kuri YouTube ubu zarasibwe kubera guhembera urwango, binyuranije n’amahame agenga urubuga YouTube.