Abari ku isonga ni JUSTINE NGENZI: Mwene Octavien Ngenzi
BERNADETTE NTUYAHAGA: Mwene Bernard Ntuyahaga.
NATACHA ABINGENEYE: Mwene Juvénal Uwiringiyimana.
PLACIDE KAYUMBA: Mwene Dominique Ntawukuriryayo
RUHUMUZA MBONYUMUTWA: Mwene Shingiro Mbonyumutwa
LILIANE BAHUFITE: Mwene Col Juvénal Bahufite.
RAISSA UJENEZA: Mwene Victoire Ingabire na JEAN PAUL NDINDAMAHINA.
Muri iyi nkuru sinshatse kugaruka ku mabi y’ababyeyi babo, gusa icyo bose bahuriyeho n’ingengabitekerezo ya MDR- Parmehutu yabibye inzangano mu bana b’ u Rwanda kugeza naho habaye Jenoside yahitanye inzirakarengane.
Mu minsi ishize nyuma y’urupfu rwa Thomas Ngeze, Mwene Hassan Ngeze, byinshi byaravuzwe ndetse urubyiruko rurimo Bernadette Ntuyahaga, batambutsa ubutumwa busa k’Intabaza ko bari mukaga ndetse abandi barimo Justine Ngenzi, batambutsa ubutumwa butabariza ba se ko barengana.
Mwibuke ko ababyeyi babo bari ibikomerezwa mu Rwanda aribo bateguye Jenoside ubundi bayishoramo rubanda rugufi, “Iyo uru rubyiruko rwihandagaza rukavuga ko ba se naba nyina barengana [ Justine Ngenzi ] ubwo ruba rushaka kuvuga ko ya Jenoside yiteguye ndetse ikanikora!?”
Reka rero mbabwire, Kimwe nuko ba se naba nyina bahombeye mubyo bakoze ndetse bagahombya n’ u Rwanda, ariko haracyari amahirwe kuri uru rubyiruko kuko u Rwanda rurabategereje kuza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo kimaze gutera imbere kuburyo bugaraga, haracyari amahirwe kuri bo kuko Perezida Kagame akiyoboye uru Rwanda, muri politiki ye nziza itavangura ahubwo iha buri wese amahirwe yo kwiteza imbere. Mugihe rero bagifata ibitekerezo by’ivangura bya ba se na banyina nka role models, birabagoye cyane kuzitandukanya nibibi bakoze, ibi nibyo bituma tuvuga ko “uwonse amacakubiri ntakiza cyamuvaho!”.
Mwibuke ko iri tsinda ry’abanyarwanda baba mu buhungiro bahuriye muri Jambo asbl ari naryo rikomeje guteza impagarara mu banyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi .
Ku wa 1 Werurwe 2018 hari hateganijwe ikiganiro mpaka mu Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi, cyateguwe nir’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye iki kiganiro mbwirwaruhame cyari kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkomoko y’ibi byose ariko ni umushinga w’itegeko inteko nshingamategeko y’Ububiligi yashakaga kuvugurura hakongerwa ingingo zihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abadepite b’ababiligi bifuza ko byajya mw’itegeko nkuko byakozwe kuri Jenoside yahorewe abayahudi.
Byaje gushimangirwa n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ari Umunsi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, usimbura inyito yari imaze igihe ikoreshwa.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize AU, yaberaga i Nouakchott muri Mauritania.
Ukaba ufashwe nyuma y’uko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri Mutarama yatoye ko uwa 7 Mata buri mwaka, uva ku kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” byavugwaga guhera mu 2004, ukaba “Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”.
Abakuru b’ibihugu bya AU bashimangiye ubushake bwabo mu kurwanya amakimbirane n’uko bakwiye kurushaho kurwanya ingengabitekerezo y’urwango, Jenoside n’ibyaha bishingiye ku rwango muri Afurika.
Umwanzuro wa 19 uvuga ko bemeje umwanzuro w’Akanama Gashinzwe amahoro n’Umutekano, PSC, wafatiwe mu nama ya 761 yabaye ku wa 5 Mata 2017 i Addis Ababa, “ugira tariki ya 7 Mata buri mwaka, Umunsi wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”
Ukomeza ugira uti “Inteko rusange yanemeje umwanzuro wa PSC wakosoye inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”
Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko kugaragaza neza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri Jenoside, kuko hari abakomeza gukoresha imvugo ifutamye bagambiriye kuyihakana no kuyipfobya.
bebe
Baravumvura se bavumvur iki abo ba kayini ko bazagwa ishyanga,abana b INTERAHAMWE gusa!!!!ayo n amaraso baso basize bamenye mu RWANDA ari kubasarisha!!!
MAOMBI jOHN
NTAWUTAZI KO GENOCIDE YAKOREWE ABANYARWANDA BOSE CANE CANE ABAHUTU( BARENGA 6 000 000) MURWANDA NO MURI KONGO, ABATUTSI BATARENGA 800 000, NONE SE ABAKOREWE GENOCIDE WUMVA ARI BANDE? KUKI MUTAJYA MWEMERA UKURI? UMUNTU WESE UVUZE UKURI ABA ARI UMUHEZANGUNI? UWO MUHUNGU WA NGEZE MUHERUTSE KWICA WE SI UMUNTU? ARIKO ABATUTSI MWAROZWE NANDE? NA ONU IVUGAKO GENOCIDE YAKOREWE ABANYARWANDA NAYO NI ABAHEZANGUNI? SHA AKO KANYARO KANYU NTIKARABARANGIRAMWO REKA MUZABONA!
Thomas Nkunda
Uri igicucu kweli! Genocide bivuga umubare myinshi se?abahutu mukunda kuba ubwinshi koko, wibuke uburo bwinshi ntiburyoshya inzoga. Mur’inzigo!
Twagirayezu
Muve ibuzimu mujye ibuntu muzapfobya mugezehe koko nabasaba kuza mukubaka urwababyaye, gusa nimukomeza kuba muri uwo murongo wogupfobya ntanyungu muzakuramo, u Rwanda ruyobowe neza naho amagambo yogupfobya ntanyungu
niyogihozo
Aba bana rero bajye babaza uko byagenze bareke kugendera ku mashereka mabi bonse. Iyo ubaye mukuru, uba ugomba gusesengura ibyo wabonye n’ibyo wabwiye ntubimire bunguri.
Niba barakuriye mu buungiro, bazaje mu Rwanda o bamenya ukuri bakareka guta ibitabapfu ku byaha bitari ibyabo.
Damas
Bavandimwe igihe tugezemo si icyo Guterana amagambo, gutukana no Gusebanya ahubwo ni igihe cyo kubaka igihugu cyacu nku Rwanda, ni inyungu kuri twese nkabanyarwanda baba ari hanze nabari mugihugu.
u Rwanda rurimo gutera imbere, hari ibimenyetso birenze kimwe bigaragaza ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu ntawe kirimo guheza; kandi ibi ni ishema ryacu twese nkabanyarwanda.
Abayobozi bacu si injiji bazi ko icyaha ari Gatozi, uwakoze icyaha arakiryozwa ariko umwana ntabazwa ibyababyeyi be, nicyo gituma mvuga nti, abana bavutse nyuma ya Genocide mureke kugendera kubinyoma ahubwo mwegere ababinyuzemo bababwire amakuru y’impamo, musome ibyegeranyo n’amaraporo biba byakorewe ubushakashatsi; mwumve ubuhamya, mutagendeye kubyabyeyi banyu bababwira gusa kuko murabizi ntawishyira ahabi aheza hahari.
None, dukomeje guterana amagambo gutya mubona amaherezo yaba ayahe; dore inama isumba izindi:
1) Mureke twemere amateka yacu twese tuyakoreshe muguhindura ISI kuba nziza no kwifuzwa (ifite amahoro, iterambere, birambye )
2)Duhurize hamwe Imbaraga muri Ndumunyarwanda turwanye icyadutandukanya waba uri mugihugu imbere waba utakirimo, zirikana ko utazi iyo ukomoka (Rwanda) ntazamenya iyo ajya (gukomeza uzerera ahatari iwanyu) kuko bazakwirukana kugira ngo utanduza igihugu cyabo ..
3) Mureke turwane intambara yo guteza imbere amahoro n’iterambere birambye iwacu dusorome imbuto zabyo kandi dusagurire n’abandi.
Mbifurije kugira
Amahoro, Iterambere Birambye
Ndabakunda mwese!