• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku cyumweru tariki 03 Mata 2022, ahitwa Marcq 25-1000 mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi, habaye inama y’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri, ubu narwo rukaba rwarayobeye muri FDU-Inkingi, ya mpanga ya FDLR na DALFA-Umurinzi ya Ingabire Victoire.

Iyo nama yibanze ku gukomeza kuroga urwo rubyiruko, rwigishwa ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, ko ahubwo Abatutsi aribo bishe Abahutu.
Biramenyerewe ko mu gihe Abanyarwanda baba bitegura cyangwa bari mu cyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abajenosideri n’ababashyigikiye bo bategura imigambi nk’iyi igayitse, igamije kubangamira icyo gikorwa. Ibi ni nabyo byabaye muri iyo nama y’urubyiruko rwayobeye muri FDU-Inkingi, ubwo rwashishikarizwaga kwibuka Yuvenari Habyarimana n’abandi bambari ba “Hutu-Power”, ngo kuko aribo ntwari.

Ikindi cyabereye muri iyo nama, ni ugukomeza gukusanya “ingemu” ya Ingabire Victoire, bo bavuga ko “ababereye ku rugamba”. Iki gikorwa cyo gusaruza amafaranga yo gutunga Ingabire Vicoire bakimazemo igihe, dore ko amakuru avuga ko buri kwezi yohererezwa hagati ya miliyoni 4 n’eshanu ushyize mu mafaranga y’uRwanda. Urutonde rw’abayatanga n’umubare w’ayo buri wese atanga tuzarugeza ku basomyi bacu mu minsi ya vuba cyane.
Ingabire Victoire ahora ayobya uburari abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi atinya kwirengera amabi yayo, nyamara mu mafaranga amutunze amenshi ni imisanzu akusanyirizwa n’ abajenosideri bo muri FDU-Inkingi.

Kuba abajenosideri bategura ibikorwa byo kubangamira icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nta gitangaje kirimo. Ikibabaje ni aba bana babo baroga, babaraga ibyabananiye. Rubyiruko nimucire birarura!

Niba mukigira agatimananama, mwagombye kumenya ko uyu mushinga ntacyo wagejeje ba so na ba nyoko, mukawuvamo inzira zikigendwa. Nibitaba ibyo amateka azabashyira mu gatebo kamwe n’ababyeyi banyu bahekuye uRwanda, n’ubu bakaba batarunamura icumu.

2022-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe umukoro ku gukurikirana abatera inda abana ntibibagaruke

U Rwanda rwahawe umukoro ku gukurikirana abatera inda abana ntibibagaruke

Editorial 12 Apr 2016
Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Editorial 13 Apr 2016
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024
Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Editorial 23 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika
ITOHOZA

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Editorial 17 Apr 2017
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda
Amakuru

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021
Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora
Mu Rwanda

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Editorial 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru