• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 25 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bajya mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uruhare rwa Brig Gen Kandiho nk’umuyobozi wa CMI rwagiye rugarukwaho cyane.

Muri Werurwe ngo Nsabimana yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye harimo ngo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye mu bitero ku Rwanda.

Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubonana na Brig General Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda, CMI. Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sunday Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig Gen Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kuraboneka.

Nsabimana yagarutse kuri Capt Sunday ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”

Ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig Gen Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka uyobora ingabo za FLN bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé n’undi musirikare we.

Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, aboherereza Colonel Ushinzwe iperereza ryo hanze, Sankara ati “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”

Uretse ubuhamya bwatangiwe imbere y’abacamanza, ni kenshi Abanyarwanda bagiye birukanwa nabi muri Uganda nyuma yo gufungwa bakanakorerwa iyicarubozo, batanze ubuhamya bw’uburyo ibyababayeho byose byakozwe bari muri kasho za CMI. Hari n’abasabiwemo kujya mu mitwe irimo uwa Kayumba Nyamwasa ngo boroherezwe, hakaba n’abahitaga burizwa imodoka nk’uko ubuhamya bubivuga.

Ubwa vuba ni ubwa Jean Claude Mucyo w’imyaka 28 utazibagirwa ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019. Uwo niwo munsi yashimuswe na CMI.

Mu itotezwa no kubabazwa ku mubiri, yaje kumenya ko hari isano bifitanye na Kayumba Nyamwasa na RNC. Umwe mu bo bari bafunganywe witwa Rugengamanzi ngo yakomezaga kumubwira ngo yemere ko azajya mu ngabo za Kayumba niba ashaka kurokoka.

Ati “Yarambwiraga ngo icyo nicyo kizagukiza naho ubundi bazagutoteza kugeza ubwo bazakuvuna amagufwa.” Yaje gutsimbarara kugeza agaruwe mu Rwanda.

Ariko kandi  Brig.Kandiho si shyashya, urebeye ku myitwarire ye.

Brig.Kandiho, aregwa ko mu gihe yari ku isonga mu guhashya iterabwoba hifashishijwe  Joint Anti Terrorism Task Force (JATT), umutwe wari ugizwe n’ingabo kabuhariwe za Uganda People’s Defence Force (UPDF) ndetse na polisi, ubwo yari afite itsinda ryari rishinzwe gushimuta abacuruzi babaga bafite amashilingi menshi cyane, bityo iryo tsinda rikaba ryarajyaga ribacurika rikabacuza, binyuze mu kubagerekaho ibyaha.

Abafite amakuru ahagije kuri icyo kibazo, bakaba barabwiye Rushyashya ko bajyaga babakorera iyica rubozo bariya bacuruzi, mu rwego  rwo kubahatira gutanga amafaranga menshi, mbere yuko babarekura.

Uyu waduhaye aya makuru akaba yarongeyeho ko mu gihe aka gaco ka Brig. Kandiho kakiri  muri aya marorerwa,  uyu muyobozi w’ubutasi bwa gisilikare we ari kwigwizaho amafaranga menshi cyane, ari nayo amushoboza  kwigwizaho imitungo myinshi cyane mu Mujyi wa Kampala ndetse n’inzuri mu gace avukamo ka Kiruhura.

Andi makuru akaba yaratubwiye ko muri icyo gihe, Kandiho , yaratwaye ibizibiti byabaga bifitwe nababaga bakekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, muri ibi, habaga harimo n’amashilingi n’ibindi bintu.

Akaba yarongeyeho ko byanaje gutuma atadacana uwaka n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’uwahoze ari kizigenza w’igipolisi cya Uganda ubwe IGP Kale Kiyuhura, bitewe nuko ibizibiti byose yabaga yarakusanyije atabigaragazaga inshuro nyinshi.

Umuntu uzi neza aya makuru, yabwiye uru rubuga rwa Rushyashya ko ubwo Museveni yafataga icyemezo cyo  kumanura Kayihura mu ntera, aribwo yashingaga Kandiho amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, kuko yari azi ko bombi batacanaga uwaka, kubera amafaranga, n’ibindi bintu bifitanye isano n’ibikorwa byo guhashya iterabwoba,  byose byabaga byakozwe ku mabwiriza ya Kandiho. Akaba yaramuhaye uriya mwanya kuberako yari azi ko ari umwanzin wa Kale, bityo azakora ibishoboka akamunaniza we na Tumukunde.

Uretse ibivugwa kuri uru rwego rwa CMI, Perezida Yoweri Museveni  ubwe aheruka kwemera ko mu buryo bw’impanuka, yagiranye inama n’Abanyarwanda barimo Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, wamusabaga ubufasha mu kurwanya leta y’u Rwanda. Yanahuye kandi na Gasana Eugene wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Ntakindi kimenyetso rero gikenewe ngo Uganda ifatwe nk’umwanzi ukomeye w’u Rwanda.

2019-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Editorial 21 Nov 2019
Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala

Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala

Editorial 10 Oct 2018
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019
Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 14 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane
Amakuru

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye
Amakuru

Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Editorial 11 Jan 2022
Abakobwa b’u Rwanda muri Cricket batarengeje imyaka 19 berekanye igikombe cya Afurika batwaye kikabahesha itike y’igikombe cy’Isi
Amakuru

Abakobwa b’u Rwanda muri Cricket batarengeje imyaka 19 berekanye igikombe cya Afurika batwaye kikabahesha itike y’igikombe cy’Isi

Editorial 14 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru