Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yakomotse ku ngengabitekerezo ya Hutu-Pawa ndetse n’umuco wo kudahana waranze abakoze ubwicanyi bwibasiye Abatutsi guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu mwaka wa 1994, ubwo abamunzwe niyo ngengabitekerezo bari bazi ko batanze igisubizo cya burundu, mu ntego yabo bari barihaye ngo umwana w’umuhutu uzavuka azabaza uko umututsi yasaga.
Abakoze ubwicanyi guhera muri 1959, 1961, 1963 kugeza muri 1973 baragororewe aho guhanwa. Abitabiraga ubwicanyi baryaga inka z’Abatutsi ndetse bagatuzwa mu masambu yabo bamaze ku bamenesha mu bihugu bikikije u Rwanda. Abari abana icyo gihe bakuriye muriyo ngengabitekerezo y’ubwicanyi bityo mu mwaka wa 1994 igihe umugambi karundura wo kurimbura Abatutsi wari ugeze, bari bariteguye mu mutwe bikaba ariyo mpamvu umugambi wa Jenoside washyizwe mu bikorwa mu gihe gitoya.
Igice kinini cy’u Rwanda mu burasirazuba, ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zakibohoye mu minsi 15 Jenoside itangiye ariko ntibyabujije ko icyo gice gikorwamo Jenoside ku buryo bw’indengakamere, urebye ibyabaye Kiziguro, Mukarange, Karubamba, Rukara, Kibungo, Nyarubuye ndetse na Rukumberi.
Yaba abakoze ubwicanyi guhera muri 1959, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayihakana usangaa bisigaye ari uruhererekane mu miryango; bamwe mu rubyiruko baba hanze bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi usanga abenshi ababyeyi babo barayigizemo uruhare bari mu mashyaka ya MRND, CDR cyangwa andi mashyaka igice cya PAWA, na basekeru ari bo batangije PARMEHUTU.
Uyu munsi turavuga kuri Peter Mutabaruka umuhungu was Celestin Mutabaruka. Celetsin Mutabaruka ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside akaba yarahungiye mu gihugu cy’Ubwongereza. Abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside harimo nabiyita ko bihaye Imana; muri abo harimo na Celestin Mutabaruka wiyita ko ari Pasiteri ahitwa Kent mu Bwongereza.
Gutoteza Abatutsi ku mugaragaro Mutabaruka yabitangiye mu mwaka wa 1992 ubwo yayoboraga Ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba ku Gikongoro cyitwaga Crete Congo-Nil ubwo yarwanyaga Abatutsi bagikoragamo. Mu rwego rwo kwiyegereza MRND nkuko andi mashyaka yabikoraga, nawe yashinze ingirwashyaka ngo ryiyomeke kuri MRND bigararagare ko MRND ifite amashyaka menshi bakorana, nkuko za PECO, PDR, CDR nandi babigenje! Mutabaruka nawe yashinze iryitwaga UNISODEC ribogamiye kuri MRND nubwo ritemewe ku mugaragaro.
Jenoside itangiye, Mutabaruka yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’Abaperisebuteriyeni rwa Gatare mu gikorwa yarahuriyemo na Jonas Kanyarutoki. Mutabaruka kandi ari mu bayoboye ibitero byishe Abatutsi bari bagerageje kwirwanaho mu misozi ya Bisesero. Ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Mutabaruka byabonetse mu biro yakoreragamo nk’amabaruwa yanditse asaba intwaro.
Leta y’u Rwanda yashyikirije igihugu cy’ubwongereza impapuro zo guta muri yombi Celestin Mutabaruka ndetse n’abandi bane aribo Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Vincent Brown (Bajinya) na Celestin Ugirashebuja. Mu gihe igihugu cy’ubwongereza gikomeje guseta ibirenge mu gushyikiriza ubutabera aba bagabo, u Rwanda rwasabye ko baburanishwa nicyo gihugu, iperereza rikaba rikomeje.
Tugarutse ku muhungu we Peter Mutabaruka, we yiyemeje guhakana ko Jenoside yabayeho akaba yirirwa mu binyamakuru agamije guharabika Leta y’u Rwanda ndetse no gushinjura se umubyara ko ari umwere. Ibi byose Mutabaruka kimwe n’urundi rubyiruko babikora bavuga ko bari gukora ibikorwa bya politiki cyangwa se ko baharanira uburenganzira bwa muntu.
Peter Mutabaruka yihuje n’abandi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nabayikoze bihishahisha ubutabera bashinga ishyirahamwe ryiyise “Amahoriwacu”. Lt Seyoboka nawe wazanywe mu Rwanda gukurikiranwaho uruhare rwe muri Jenoside yabaga muri iri shyirahamwe. Peter Mutabaruka ni kimwe nabihuje muri Jambo asbl babarizwa mu bihugu by’ububiligi ndetse n’ubufaransa. Aha twavuga nka: Placide Kayumba, akaba ari umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara wakatiwe n’urukiko rw’Arusha imyaka 25 mu mwaka wa 2010, aho yahamwe n’ibyaha birimo kuyobora ubwicanyi bwahitanye abatutsi basaga ibihumbi 35 bari bahungiye ku musozi wa Kabuye muri Gisagara. Akimara gukatirwa umuhungu we Placide yakomeje kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko se azize impamvu za Politiki.
Natacha Abingeneye, uyobora Jambo asbl ni umukobwa Juvenal Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri leta ya MRND. Mu mwaka wa 2005, urukiko rw’Arusha rwamushyiriyeho Impapuro aho yari yemeye ibyaha bye ngo azagabanyirizwe ibihano apfa urubanza rwe rutaragera.
Ruhumuza Mbonyumutwa ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa wihishahisha ubutabera. Shingiro yari umukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda, akaba yaranashishikarije ubwicanyi binyuze kuri Radio Rwanda. Akaba ari mu buhungiro mu Bubiligi. Shingiro Mbonyumutwa ni umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa.
Undi wo muri Jambo asbl ni Liliane Bahufite umukobwa wa Col Juvenal Bahufite wari umuvugizi w’ingabo zakoze Jenoside zimaze kugera mu buhungiro muri Kongo zishaka kugaruka.
Mu gihe abana bakuriye mu ngengabitekerezo mu Rwanda biyemeza kwitandukanya n’imitekerereze y’ababyeyi babo bakihuza nabandi Banyarwanda mu runana rw’urungano, urubyiruko rwakuriye hanze rukomeje gukurikiza imico n’imigambi y’ababyeyi babo, aho biyemeje kwikorera umusaraba bagahakana Jenoside yakozwe n’ababyeyi babo babyita politiki cyangwa uburenganzira bwa muntu.
Bararushya iminsi ntabwo bazabigeraho kuko n’abana b’Abanazi bakuze bahakana Jenoside y’Abayahudi ariko biba iby’ubusa.
Didier semanyenzi
Nakahomamunwa, nigitangaza! Noneho arakangurira abavuga igiswahili gutabarana nawe ngo barokore ucyo yita ubwoko bwe. Ariko nabo bazi neza ko barushwa nubusa. Ukuri kurigaragaza. Kandi nta kinesha ukuri. Abanyarwanda aho bava bakagera, aho bavuye barahazi. Ntawutazi umumaro yakuye kuriyi leta yubumwe. Ndetse nabo basakusa bishoboke ko bayungukiye kurusha abandi akaba ariwo murengwe waharenze. Icyo nemeranywa nacyo nuko abashigikiye ibikorwa biyi leta nibo beshi bikaba aricyo kintu cya ngombwa kuri twese. N.B: nagiraga ngo nisabire Igihe.com cyangwa rushyashya.net kuzadukorera ubutaha, *isesengura” ryabantu bungukiye iyi leta kurushya abandi, ubu bakaba bayirwanya dutangiriye kuri rnc, hutu-power ideoligy, …mukaba mwagendera kw’imyanya mu kazi cyane ko wenda batari banayikwiriye, amahirwe yo kwiga, yo kujya mu mahanga kuko mbere hariho abari babyemerewe, amahirwe yo gukorana n’amabanki kurushya abandi (kuzabaza gahima na rudasingwa) icyo zabayobozi ba BACAR na BCR baziraga,…aba babariwe ibyaha inshuro zirenze ebyiri, bakazisanga mu mahanga bakaboneraho guhangana n’ababa babariye,…. N’ibyinshi umuntu yavuga kuri aba bantu
rwagitima
iri shyaka ryavukiye muri ADEPR,icyo gihe 1991mu kwezi kwa 9 nari umudiakoni Ku kimihurura uwari umuvugizi Joseph Nsanzurwimo adukangurira kurijyamo tukamuter’utwatsi,byaragaragaraga ko MRND ibifitemo uruhare,uwitwaga Dr Rukundo(mukuru wa Pastor Osee ujya azana abaganga b’inzobere)yahise aribera umwe mu bayobozi none nawe yaheze hanze yatinye kugaruka,bafitanye amasano na ba ex min Joe