• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Editorial 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuhanzi akaba n’umudepite muri Uganda Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine muri iki gitondo Urukiko rwa gisirikare rwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda rwavanyeho ibyaha yaregwaga byo kugira imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko arekurwa, nk’uko bivugwa na NTV.

Bobi Wine imbere y'Urukiko rwa gisirikare

Bobi Wine imbere y’Urukiko rwa gisirikare

Muri Uganda umwuka ni mubi cyane hagati y’ingabo, Police na Leta bahanganye n’abashyigikiye Bobi Wine na bagenzi be.

Umunyamakuru wa NTV wari mu rukiko Gulu avuga ko iburanisha ryari riyobowe na Lt. Gen. Gutti.

Bobi Wine akaba  agaragara ku mashusho nk’ufite intege nkeya cyane.

Urukiko rwahise rufata akaruhuko rumaze gutangaza Bobi Wine ibyaha aregwa bubivanyeho. Nyuma y’aka karuhuko umucamanza Lt. Gen. Gutti yatangaje ko uru rukiko rutabona impamvu y’ibiregwa Bobi Wine mu rukiko rwa gisirikare bityo rubimuvanyeho kandi rutegetse ko arekurwa.

Yarekuwe asohotse ageze hanze ahita amenyeshwa ko ATAWE MURI YOMBI nanone ngo ajyanwe ku rukiko rwa gisivire mu mugi wa Gulu kuburanirayo.

Bobi Wine bamusohora mu rukiko rwa gisirikare, imbere yarwo Police yahise yongera iramufata

Bobi Wine bamusohora mu rukiko rwa gisirikare, imbere yarwo Police yahise yongera iramufata

Bobi Wine ufite intege nke, aragendera ku mbago kandi anafashijwe n’abantu gutambuka.

Yahise yinjizwa mu modoka ajyanwa ku rukiko rwa gisiviri muri Gulu.

Ku rundi ruhande ariko Kizza Besigye nawe utavuga rumwe na Leta ya Uganda uyu munsi wari wafungiwe mu rugo rwe ngo adasohoka, yaje gutabwa muri yombi agerageza gusohoka iwe.

Besigye atabwa muri yombi muri iki gitondo iwe

Besigye atabwa muri yombi muri iki gitondo iwe

Urwa Gisiviri rwakomeje kumufunga

Urukiko rwa gisiviri rwa Gulu rwanze ikifuzo n’ingwate ngo rurekure Bobi Wine rutegeka ko akomeza gufungwa kugeza agaruwe mu rukiko tariki 30 Kanama akareganwa n’abandi bafatiwe hamwe mu gace ka Arua ibyaha birimo ubugambanyi.

Bobi Wine afunze kuva tariki 13 Kanama nyuma y’imyivumbagatanyo yabaye mu kwiyamamaza kw’aabadepite bashaka guhagararira aka karere, kwabereye Arua ndetse abantu bamwe bagatera amabuye imodoka ya Perezida Museveni.

Kugeza ubu Leta ya Uganda iri ku gitutu kinini mu gihugu no hanze yacyo cy’abasaba ko uyu mudepite akaba n’umuhanzi, ubu ufite imbaga nini imuri inyuma muri Uganda, basaba ko arekurwa.

Umunyamategeko we yavuze ko umukiliya we akwiye kurekurwa akivuza kuko yakorewe iyicarubozo ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.

Urukiko rwabimwangiye kuko ngo nta bimenyetso bigaragaza ko ubuzima bwe bumeze nabi.

Bobi Wine waregwaga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu araregwa ubugambanyi, ubu akaba agiye gufungirwa muri gereza ya Gulu ategereje iburanishwa ryo kuwa 30 Kanama.

Bobi Wine afite intege nke, bigaragara ko ashobora kuba yarakorewe iyicarubozo, byemejwe n'abamushyigikiye, Mu7 avuga ko ari 'Fake News'

Bobi Wine afite intege nke, bigaragara ko ashobora kuba yarakorewe iyicarubozo, byemejwe n’abamushyigikiye, Mu7 avuga ko ari ‘Fake News’

Bamuvana mu modoka ngo ajye mu rukiko rwa gisiviri. Ku mashusho bigaragara ko afite ikibazo cy'ubuzima

Bamuvana mu modoka ngo ajye mu rukiko rwa gisiviri. Ku mashusho bigaragara ko afite ikibazo cy’ubuzima

 

2018-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Editorial 29 Jan 2018
Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Editorial 03 Dec 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019
Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Editorial 03 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    August 23, 20182:38 pm -

    CYANE ANYAMAKOSA BARASHYIGIKIRWA!!!IZOMBARAGA AFITE HANZE NO MUGIHUGU NIZIHE??RUSHYASHYA MURINJIJI KOKO!! NIMWE RUTWITSI YAKABIRI MURWANDA
    RTLM YA YAKABIRI MUGIHUGU !!UWATERA IMODOKA YUMUKURU WIGUHUGU
    CYU RWANDA YANAFUNGWA???KIZIBA KO TWIGARAGAMBIJE TWAKA IBYO KURYA
    POLICI NABASIRIKARE NTIBATURASHE NKAHO TURI ABANZI BIGIHUGU
    KANDI TWAKA IBYO KURYA GUSA!!NONE UWAMENNYE IMODOKA YUMUKURU WIGIHUGU CYA UGANDA NGO ARASHYIGIKIWE !!UBWO BUGORYI MWANDIKANA NAMARANGA MUTIMA
    MWABIVUYEMO MUKANDIKA KINYAMWUGA!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Editorial 22 Nov 2018
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC
Mu Mahanga

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Editorial 12 May 2016
Knowless Butera yasohoye indirimbo nshya kuri album ye nshya y’umwihariko
IMIKINO

Knowless Butera yasohoye indirimbo nshya kuri album ye nshya y’umwihariko

Editorial 26 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru