Umuhanzi akaba n’umudepite muri Uganda Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine muri iki gitondo Urukiko rwa gisirikare rwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda rwavanyeho ibyaha yaregwaga byo kugira imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko arekurwa, nk’uko bivugwa na NTV.
Bobi Wine imbere y’Urukiko rwa gisirikare
Muri Uganda umwuka ni mubi cyane hagati y’ingabo, Police na Leta bahanganye n’abashyigikiye Bobi Wine na bagenzi be.
Umunyamakuru wa NTV wari mu rukiko Gulu avuga ko iburanisha ryari riyobowe na Lt. Gen. Gutti.
Bobi Wine akaba agaragara ku mashusho nk’ufite intege nkeya cyane.
Urukiko rwahise rufata akaruhuko rumaze gutangaza Bobi Wine ibyaha aregwa bubivanyeho. Nyuma y’aka karuhuko umucamanza Lt. Gen. Gutti yatangaje ko uru rukiko rutabona impamvu y’ibiregwa Bobi Wine mu rukiko rwa gisirikare bityo rubimuvanyeho kandi rutegetse ko arekurwa.
Yarekuwe asohotse ageze hanze ahita amenyeshwa ko ATAWE MURI YOMBI nanone ngo ajyanwe ku rukiko rwa gisivire mu mugi wa Gulu kuburanirayo.
Bobi Wine bamusohora mu rukiko rwa gisirikare, imbere yarwo Police yahise yongera iramufata
Bobi Wine ufite intege nke, aragendera ku mbago kandi anafashijwe n’abantu gutambuka.
Yahise yinjizwa mu modoka ajyanwa ku rukiko rwa gisiviri muri Gulu.
Ku rundi ruhande ariko Kizza Besigye nawe utavuga rumwe na Leta ya Uganda uyu munsi wari wafungiwe mu rugo rwe ngo adasohoka, yaje gutabwa muri yombi agerageza gusohoka iwe.
Besigye atabwa muri yombi muri iki gitondo iwe
Urwa Gisiviri rwakomeje kumufunga
Urukiko rwa gisiviri rwa Gulu rwanze ikifuzo n’ingwate ngo rurekure Bobi Wine rutegeka ko akomeza gufungwa kugeza agaruwe mu rukiko tariki 30 Kanama akareganwa n’abandi bafatiwe hamwe mu gace ka Arua ibyaha birimo ubugambanyi.
Bobi Wine afunze kuva tariki 13 Kanama nyuma y’imyivumbagatanyo yabaye mu kwiyamamaza kw’aabadepite bashaka guhagararira aka karere, kwabereye Arua ndetse abantu bamwe bagatera amabuye imodoka ya Perezida Museveni.
Kugeza ubu Leta ya Uganda iri ku gitutu kinini mu gihugu no hanze yacyo cy’abasaba ko uyu mudepite akaba n’umuhanzi, ubu ufite imbaga nini imuri inyuma muri Uganda, basaba ko arekurwa.
Umunyamategeko we yavuze ko umukiliya we akwiye kurekurwa akivuza kuko yakorewe iyicarubozo ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.
Urukiko rwabimwangiye kuko ngo nta bimenyetso bigaragaza ko ubuzima bwe bumeze nabi.
Bobi Wine waregwaga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu araregwa ubugambanyi, ubu akaba agiye gufungirwa muri gereza ya Gulu ategereje iburanishwa ryo kuwa 30 Kanama.
Bobi Wine afite intege nke, bigaragara ko ashobora kuba yarakorewe iyicarubozo, byemejwe n’abamushyigikiye, Mu7 avuga ko ari ‘Fake News’
Bamuvana mu modoka ngo ajye mu rukiko rwa gisiviri. Ku mashusho bigaragara ko afite ikibazo cy’ubuzima
RUGENDO
CYANE ANYAMAKOSA BARASHYIGIKIRWA!!!IZOMBARAGA AFITE HANZE NO MUGIHUGU NIZIHE??RUSHYASHYA MURINJIJI KOKO!! NIMWE RUTWITSI YAKABIRI MURWANDA
RTLM YA YAKABIRI MUGIHUGU !!UWATERA IMODOKA YUMUKURU WIGUHUGU
CYU RWANDA YANAFUNGWA???KIZIBA KO TWIGARAGAMBIJE TWAKA IBYO KURYA
POLICI NABASIRIKARE NTIBATURASHE NKAHO TURI ABANZI BIGIHUGU
KANDI TWAKA IBYO KURYA GUSA!!NONE UWAMENNYE IMODOKA YUMUKURU WIGIHUGU CYA UGANDA NGO ARASHYIGIKIWE !!UBWO BUGORYI MWANDIKANA NAMARANGA MUTIMA
MWABIVUYEMO MUKANDIKA KINYAMWUGA!!