• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Editorial 09 Nov 2017 ITOHOZA

Urupfu rw’umwe mu bayobozi ba polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi, rukomeje kuvugisha menshi ku bugambanyi n’amatiku byaba biri mu nzego z’umutekano z’icyo gihugu.

AIGP Kaweesi yarashwe mu gitondo cyo ku ya 17 Mata 2017 mu gace ka Kulambiro muri Kampala. Nyuma y’amezi umunani ubwo bwicanyi bubaye, ibirego ku bamwishe bigiye gushyikirizwa inkiko za Uganda.

Abantu bake cyane bafashwe bakekwaho kumwica bakomeje gufungwa mu buryo budakurikije amategeko. Urupfu rw’uyu mugabo wari ukomeye mu gipolisi cya Uganda rwitiriwe umutwe wa ADF urwanya icyo gihugu ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe icyuka kibi mu nzego z’umutekano za Uganda gikomeje kwiyongera, bamwe mu bakomeye barimo abofisiye bakuru mu gisirikare, polisi n’inzego z’ubutasi batangiye kwirekura mu ibanga bakavuga ku byavuye mu iperereza.

Umwe muri bo yabwiye ikinyamakuru The Standard ko urupfu rwa Kaweesi rwaba rwarakozwe mu ibanga rikomeye n’abarinda Perezida Yoweri Museveni.

Yavuze ko abakoze iperereza bavumbuye ibimenyetso bishimangira ko amasasu yarashwe Kaweesi n’abamurindaga ari ay’imbunda zikoreshwa n’umutwe wihariye (Special Forces) w’ingabo za Uganda.

Ati “ Ayo masasu si aya AK47 cyangwa indi mbunda isanzwe. Ni amasasu y’imbunda yihariye ikoreshwa n’umutwe w’ingabo wihariye wa hano muri Uganda.”

Undi utashatse kwivuga izina nawe yabwiye icyo kinyamakuru ko bamaze gusuzuma ibitoyi by’amasasu aharasiwe Kaweesi, bemeje ko imbunda zakoreshejwe mu kumwica ari izo mu bwoko bwa M4 zikoreshwa na ‘Special Forces’.

Ati “Ibyo tubona muri iyi minsi ni ibyo twita ‘Katemba’ (ikinamico). Ku bwacu biteye agahinda ; gukoresha umutwe wa ADF ukawitirira impfu z’abantu bakomeye ni ukujijisha abaturage.”

“Imbunda zakoreshejwe mu kwica umuvandimwe Kaweesi ntabwo ari izitunzwe n’inzego ziciriritse z’abashinzwe umutekano, abasirikare basanzwe ba UPDF, polisi cyangwa abashinzwe ubutasi. Ni imbunda zitunzwe n’umutwe wihariye ukomeye kurusha iyindi hano muri Uganda.”

Undi ukomeye watanze amakuru we yibaza impamvu ubuyobozi bwa polisi bwahisemo guceceka kandi ari bwo bwagombaga gukora iperereza. Yemeza ko ibirego ku bakekwaho kwica Kaweesi muri iki gihe byose ari “Agakino ko muri Hollywood”.

Yagize ati “Wenda ‘Special Forces (SFC)’ n’ubuyobozi bwabo twabababarira baramutse baje bakavuga ko imbunda zabo zibwe zigakoreshwa muri ubwo bugizi bwa nabi. Ariko na none twababaza, … tuti ni gute abantu bagera mu bubiko bw’intwaro zanyu ?”

Abantu ba hafi mu gisirikare cya Museveni bemeza ko abamurinda baba barishe Kaweesi kubera amatiku ashingiye ku kurwanira ubutegetsi avugwa mu nzego z’umutekano za Uganda.

Bakeka ko Kaweesi yaba yarabaye inkoramutima y’umuyobozi wa polisi muri iki gihe (Kayihura) maze bakamwica mu rwego rwo guca intege shebuja no kumuha gasopo.

Asobanura ko mu gihe gishize hari abandi basirikare bakuru bagiye bicwa mu buryo buteye urujijo kandi bufitanye isano n’ubuyobozi bukuru bwa Uganda.

Ati” Birakomeye ko wakumva bimwe muri ibi bibazo. Ubwicanyi butegurwa kandi bukemezwa n’ubuyobozi bukuru. Ni gute wasobanura urupfu rw’abahoze ari abayobozi bakuru b’igisirikare nka Kazini na Aronda ?”

“Abo si abantu basanzwe bakwiye gupfa nk’abakapolari ababishe ntibamenyekane. Ni cyo gituma n’impamvu z’iyicwa rya Kaweesi ari nazo zihishe inyuma y’urupfu rwa Aronda, Kazini, Mayombo n’abandi.”

Yunzemo ati “Buriya ni ubwicanyi bwateguriwe hejuru… mu guhishira uruhare rw’ubuyobozi bukuru bagonganisha urwego rw’umutekano n’urundi maze uri hejuru kurusha abandi agasigara ari umwere.”

Yabaye nk’ubihuza no kuba hashize iminsi muri Uganda havugwa uburyo igisirikare gitera inzego za polisi mu gushaka abapolisi babi bihishe inyuma y’ibyaha bitandukanye muri icyo gihugu.

Urupfu rwa AIGP Kaweesi no kunanirwa gushyikiriza ubucamanza abamwishe rutuma hibazwa byinshi ku hazaza h’inzego z’umutekano za Uganda, dore ko bamwe babona rwaba n’intandaro yo gucikamo ibice kwazo.

 

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba  muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Editorial 15 May 2017
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Editorial 04 Sep 2024
Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Editorial 16 Aug 2023
Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda [ RDF ] nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda [ RDF ] nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Editorial 18 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?
Amakuru

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Editorial 10 Jan 2023
Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.
Mu Rwanda

Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Editorial 21 Aug 2017
Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza  yatangiye kunuganugwa
POLITIKI

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza yatangiye kunuganugwa

Editorial 13 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru