• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Editorial 07 Sep 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nyuma yo gukorwa n’ikimwaro, Frank Habineza yatangiye gusa n’uwihakana ibyo yivugiye, ubwo Abanyarwanda batahuraga ko yatangiye kwigira umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga abo avugira nyirizina, ndetse n’aho akomora kwigira umuvugizi w’imitwe ishaka guhungabanya Abanyarwanda, yabihirikiye ku ishyaka rye ayoboye aho yagize ati “Dukora manifesto, abarwanashyaka ni bo babizanye. Ni bo bazanye zino ngingo. […] Ntabwo twebe twavuga amazina hari igihe ushobora kuvuga amazina y’abantu ukagira abo wibagirwa.”

Kereka niba Frank Habineza yarashutswe, ariko na byo ntibikwiye kuko na we afite ubwenge butatekereza kuzamura igitekerezo kigamije gusesereza Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ukwivuguruza kwa Depite Habineza kandi, ntikuzarangirira mu mu magambo gusa, kuko we yivugiye ko bagiye no gusubira mu migabo n’imigambi (Manifesto) y’ishyaka, bakaba bazagira n’ibyo bakuramo.
Uwavuga ko Depite habineza ari kwibonekeza ntakwiye kurebwa nabi, kuko hari abagaragaje ko atangiye kuzamura ijwi rye mu bitangazamakuru, kuko amatora y’abadepite yegereje.

Niba yarifuzaga ko Leta y’u Rwanda iganira n’abatavuga rumwe na yo, kuki atajyanye icyo gitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite?

Hari imvugo Habineza yakomeje guca iruhande aho utamenya niba yarasabaga imbabazi cyangwa yarakomezaga gushishikara akongeza politike ye aho yagize ati “Niba hari abantu nakomerekeje bbiseguyeho…”. Umuntu yakwibaza ati Ese habineza koko yasabye imbabazi, cg niyamyitwarire yo mubihe bya gikoloni, mugushaka kuba umutoni kwa Antony Blinken, uherutse kuza mu Rwanda ngo aje gufunguza icyihebe Paul Rusesabagina agataha yimyiza imoso?

Depite Habineza ubwe arabizi kandi anahamya ko Leta y’u Rwanda yatanze rugari ngo abari hanze y’u Rwanda batahe bagaruke mu Rwanda, hakagira abataha n’abadataha. Ngo impamvu ashaka ibi biganio ni uko hari abataratashye, nyamara ntiyagaraje niba impamvu batatashye ari uko Leta y’u Rwanda yabimye ibyo uburenganzira.

Nonese ko azi neza ko hafi abo bose baheze ishyanga ari abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi banyabyaha batorotse ubutabera, abandi Habineza avuganira ni abahe?

Ibiganiro Depite Habineza asaba ntabwo byimywe umwanya, kuko mu 1998 na 1999 mubiganiro byabereye muri Village urugwiro, abagize amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abashakashatsi, baganira kuburyo habaho gusangira ubutegetsi ntawe usigaye inyuma.
Igika cya gatandatu mu ngingo ya cumi y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, kirimo Ihame rya Gatandatu, rigira riti “gushaka buri gihe umuti w‟ibibazo binyuze mu nzira y‟ibiganiro n‟ubwumvikane busesuye”
Itegeko Nshinga kandi rishyiraho Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NCFPO ridatandukanye na busa nicyo Habineza ashaka, yise Political Ombudsman Council.

Depite Frank Habineza ushaka kwigira inyaryenge ngo aturangaze, akwiye kwerura agasaba imbabazi Abanyarwanda yakinnye ku mubyimba, kubera ingaruka z’ibitero byatewe niyo mitwe asabira kwidegembya.

2022-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Editorial 09 Dec 2022
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024
RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

Editorial 16 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe
Mu Rwanda

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Editorial 02 May 2017
Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi

Editorial 13 Sep 2016
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Editorial 03 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru