Nyuma yo gukorwa n’ikimwaro, Frank Habineza yatangiye gusa n’uwihakana ibyo yivugiye, ubwo Abanyarwanda batahuraga ko yatangiye kwigira umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda.
Ubwo yabazwaga abo avugira nyirizina, ndetse n’aho akomora kwigira umuvugizi w’imitwe ishaka guhungabanya Abanyarwanda, yabihirikiye ku ishyaka rye ayoboye aho yagize ati “Dukora manifesto, abarwanashyaka ni bo babizanye. Ni bo bazanye zino ngingo. […] Ntabwo twebe twavuga amazina hari igihe ushobora kuvuga amazina y’abantu ukagira abo wibagirwa.”
Kereka niba Frank Habineza yarashutswe, ariko na byo ntibikwiye kuko na we afite ubwenge butatekereza kuzamura igitekerezo kigamije gusesereza Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ukwivuguruza kwa Depite Habineza kandi, ntikuzarangirira mu mu magambo gusa, kuko we yivugiye ko bagiye no gusubira mu migabo n’imigambi (Manifesto) y’ishyaka, bakaba bazagira n’ibyo bakuramo.
Uwavuga ko Depite habineza ari kwibonekeza ntakwiye kurebwa nabi, kuko hari abagaragaje ko atangiye kuzamura ijwi rye mu bitangazamakuru, kuko amatora y’abadepite yegereje.
Niba yarifuzaga ko Leta y’u Rwanda iganira n’abatavuga rumwe na yo, kuki atajyanye icyo gitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite?
Hari imvugo Habineza yakomeje guca iruhande aho utamenya niba yarasabaga imbabazi cyangwa yarakomezaga gushishikara akongeza politike ye aho yagize ati “Niba hari abantu nakomerekeje bbiseguyeho…”. Umuntu yakwibaza ati Ese habineza koko yasabye imbabazi, cg niyamyitwarire yo mubihe bya gikoloni, mugushaka kuba umutoni kwa Antony Blinken, uherutse kuza mu Rwanda ngo aje gufunguza icyihebe Paul Rusesabagina agataha yimyiza imoso?
Depite Habineza ubwe arabizi kandi anahamya ko Leta y’u Rwanda yatanze rugari ngo abari hanze y’u Rwanda batahe bagaruke mu Rwanda, hakagira abataha n’abadataha. Ngo impamvu ashaka ibi biganio ni uko hari abataratashye, nyamara ntiyagaraje niba impamvu batatashye ari uko Leta y’u Rwanda yabimye ibyo uburenganzira.
Nonese ko azi neza ko hafi abo bose baheze ishyanga ari abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi banyabyaha batorotse ubutabera, abandi Habineza avuganira ni abahe?
Ibiganiro Depite Habineza asaba ntabwo byimywe umwanya, kuko mu 1998 na 1999 mubiganiro byabereye muri Village urugwiro, abagize amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abashakashatsi, baganira kuburyo habaho gusangira ubutegetsi ntawe usigaye inyuma.
Igika cya gatandatu mu ngingo ya cumi y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, kirimo Ihame rya Gatandatu, rigira riti “gushaka buri gihe umuti w‟ibibazo binyuze mu nzira y‟ibiganiro n‟ubwumvikane busesuye”
Itegeko Nshinga kandi rishyiraho Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NCFPO ridatandukanye na busa nicyo Habineza ashaka, yise Political Ombudsman Council.
Depite Frank Habineza ushaka kwigira inyaryenge ngo aturangaze, akwiye kwerura agasaba imbabazi Abanyarwanda yakinnye ku mubyimba, kubera ingaruka z’ibitero byatewe niyo mitwe asabira kwidegembya.