• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Ubwanditsi 06 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze aharyoshye! Abakobwa 37 bakuwemo 20 bagomba kujya mu mwiherero, ndetse Mwiseneza Josiane ari mu bahanzwe amaso, anakunzwe bidashidikanywaho ugereranyije n’abandi muri iri rushanwa.

Yambaye nimero 30 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Yageze imbere y’akanama nkemurampaka kuri uyu wa Gatandatu, ahagana saa tatu z’ijoro, yakirizwa urwamo rw’ibyishimo abantu bose barahaguruka ndetse batangira gufata amafoto n’amashusho arimo gutambuka no gusubiza.

Ni we mukobwa waragarijwe kugira abafana benshi kurusha abandi bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kuko umukobwa wa 29 akimara gutambuka, abantu benshi batangiye kumuvuga mu izina ubona bashishikajwe cyane no kumubona mu isura nshya muri iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Urusaku rw’abakunzi ba Mwiseneza rwajegeje ahabereye irushanwa runatuma abagize akanama nkemurampaka basaba abantu gutuza hakumvwa ibisubizo bye.

Rusaro Carine uri mu bagize akanama nkemurampaka yamubajije ati “Nk’umunyarwandakazi wakuze ushishikarizwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, watubwira uburyo zigufasha?”

Mu gusubiza Mwiseneza yavuzo ko “Indangagaciro z’umuco nyarwanda ni nziza nanjye ndazemera. Uburyo zimfasha, icya mbere zishimangira ko ndi umunyarwandakazi, zintandukanya n’abanyamahanga kandi muri rusange zihesha ishema igihugu zikarushaho gushimangira umuco wacu.”

Mwiseneza yamenyekanye cyane mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero 10 n’amaguru aryitabiriye.

Yakatishije itike yo mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 mu ba mbere, kuko itora ryo ku mbuga nkoranyambaga ryasojwe ariwe uri imbere y’abandi.

 

 

 

 

src : IGIHE

2019-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Ubwanditsi 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Ubwanditsi 09 Dec 2018
Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege
POLITIKI

Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]
ITOHOZA

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru