Kuki ibinyamakuru byo hanze birwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bikomeje gukwirakwiza ibinyoma no kugoreka ukuri k’urupfu rwa Senateri Mucyo J. de Dieu ndetse bidatinya no kuvuga ko ngo yaba yarishwe.
Ese ko Mucyo yakoreye igihugu, akitanga uko ashoboye kose kugirango atange umusanzu we mu gusana igihugu cyari kimaze kugushwa mu rwobo yari kugirirwa nabi ku nyungu zande ? Ibi byose nibyo abakwirakwiza ibyo binyoma bakwiye kwibaza.
Mucyo kuva mu 2003 inshingano zose yahawe yagiye azikora neza nkaho muri uwo mwaka kugera 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika abikora neza, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza aba Senateri, ahohose yitwaye neza pe.
Ikindi kintu gitangaje muri ibyo binyoma by’abarwanya Leta y’u Rwanda naho bihanukira bagakora intonde z’abacitse ku icumu ngo bishwe. Iyo usesenguye uko impfu zabo bantu bavugwa zagiye zigenda usanga barishwe n’impfu zisanzwe, hari abishwe n’umutima, impanuka n’ubundi burwayi busanzwe, ese umucikacumu azajya apfa byitwe ko yishwe na Leta.
Ibi ni ugukabya no kujijisha abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi, bari bamaze kwiyubaka no kwigirira ikizere cyane ko nanjye wandika ibi nacitse ku icumu rya Jenoside kandi mbyandika ntawe umpagaze hejuru.
Nyakwigendera Mucyo JD
Abantu bose batanga ubuhamya kuri Nyakwigendera Senateri Mucyo J.D bavuga ko ari agahinda kageretse ku kandi ku abarokotse Jenoside Senateri Mucyo yafashije, mu kuvuga urwibutso bamufiteho, abenshi bamwita ‘umubyeyi w’umunyabuntu wahangayikishwaga no kubona abantu barangwa n’urukundo’.
Nyangezi Gaspard, yari inshuti magara ya Senateri Mucyo akaba n’umuturanyi we ku ivuko i Mbazi mu Karere ka Huye,ni na we wacungaga imitungo afite mu cyaro. Avuga ko abaturage b’i Mbazi batazibagirwa ibikorwa by’indashyikirwa Mucyo yahakoze ku giti cye.
Nk’urugero atanga avuga ko Mucyo yazaniye amazi abaturage ku giti cye, abazanira umuriro, yubakira abatishoboye hari n’umudugudu witiriwe Mucyo, abaha amatungo yo korora, n’isambu ye yari yarashyizemo amashyirahamwe y’abantu batishoboye kugirango bazamuke, yakuye benshi muri nyakatsi ku giti cye.”
Senateri Mucyo asize agahinda mu batishoboye yafashaga no kuri Leta by’umwihariko yari ageze kure umushinga wo kuzamura uburezi mu gace avukamo ndetse ngo yiteguraga gushinga ishuri ry’imyuga rifasha abatarabashije kurangiza amashuri.
Yari afite ishuri ry’incuke yashinze ku giti cye, yari afite intego yo kubaka amashuri abanza utsinze akazamuka uwo byanze yubatse ishuri ry’imyuga yiteguraga gukora neza.”
Reba Video
Mu buhamya bwumvikanagamo agahinda gakomeye, bw’abantu babanye bavuga ko yagiye afasha abantu akiri muto yahoraga abwira abantu ngo ntugapfushe igihe ubusa jya uba inyangamugayo ubane n’abantu bose amahoro kandi ukoreshe ukuri.”
Burasa Jean Gualbert