Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda (ISO) rwasatse ububiko bw’ikigo cy’itumanaho cya MTN rushakisha ibimenyetso bihuha bimaze iminsi biyishinja gukwepa imisoro. MTN Uganda kandi ngo yaba inakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nk’uko byagaragaye ku mashusho ya video y’iki gikorwa, abakozi ba ISO bagaragara binjira kuri MTN muri Data Center saa 10:20 z;ijoro kuri uyu wa gatatu ushize.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa MTN, Anthony Katamba, ngo abantu bakekwaho gukorera ISO bafashe bugwate uwitwa Moses Keefa Musasizi, ukorera ikigo cya Huawei, cyahawe akazi ko gucunga Data center, aho ngo yajyanywe ku cyicaro cy’uru rwego kuva saa 5:00 z’umugoroba kugeza saa 9:00 z’ijoro mbere yo kujyanwa kuri Data Center agategekwa gufungurira abakozi ba ISO.
Katamba avuga ko Musasizi yategetswe gufungura servers 4 muri Data center kandi byose bikaba byafashwe amashusho bikorwa.
Video ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyabashije kubona igaragaza abakozi ba ISO baha amabwiriza Musazizi yo kubageza kuri za servers, ndetse hakagaragara umwe mu bakozi ba ISO ava kuri server imwe ajya ku yindi mu gikorwa ngo cyamaze amasaha agera kuri abiri.
Biravugwa ko amadosoiye y’ingenzi yajyanywe nk’uko byemezwa na CEO w’agateganyo wa MTN Katamba uvuga ko hashobora kuba hari ibintu byarebwe binyuranyije n’amategeko ndetse hari ibyatwawe.
Ni mu gihe undi muyobozi utashatse kumenyekana avuga ko ibyo ISO yashakaga byose yabitwaye kandi bakoze kopi z’amadosiye menshi mbere yo kugenda.
Chimpreports ikaba ivuga ko uyu mukwabu kuri MTN waba watewe n’abantu bahoze bayikorera baba barasohoye amakuru. Bamwe muri aba birukanwe bashinjwa amanyanga muri mobile money ngo baregeye inzego z’umutekano bavuga ko MTN yanyereje imisoro igera kuri miliyari 367 z’amashilingi ya Uganda mu kudekarara uko abantu bagiye bahamagara.
Ikigo cya MTN gisanzwe ari kimwe mu basoreshwa bakuru muri Uganda. Bikavugwa ko inzego z’umutekano zitaba zateye iki kigo mpuzamahanga gikomeye bitahawe umugisha n’abayobozi bo hejuru b’inzego z’umutekano.
Katamba akaba avuga ko batewe batategujwe ndetse nta cyemezo cy’urwego rushinzwe gutanga uburenganzira bwo gusaka bigeze babona.
Aba bakozi ba ISO kandi ngo mu gusaka MTN bagaragaje ko iki kigo cyaba kirimo no gukorwaho iperereza ku bibazo bifitanye no guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko iyi nkuru i ivuga.