Umusesenguzi mu bya politiki wa Televiziyo Foxnews, Tucker Carlson, yatangaje ko icyo Abademokarate bashaka nta kindi kitari itsembabwoko ry’Abazungu, aho yagereranyije ibyo batangaza nk’ibyatangazwaga na Guverinoma yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abandi basanga ntaho bihuriye kuko abademokarate atari bo bari ku butegetsi ahubwo bagasanga ashaka kwangisha Abazungu andi moko cyane cyane Abirabura n’Abayahudi.
Carlson yatanze iki kigereranyo kubera ibintu Umudemokarate, Tom Steyer yatangarije MSNBC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku kijyanye n’iyemerwa ry’umucamanza Kavanaugh mu rukiko rw’ikirenga.
Tom Steyer yagize ati: “Agatsiko k’abakire b’abanyabwenge b’abazungu kashatse kubwira abasigaye mu gihugu, turaza kubyisohoramo. Kandi niba mutabishaka ibyo ni bibi cyane”
Ibi akaba yabitangarije umunyamakuru Hallie Jackson wa MSNBC, aho yakomeje agira ati: “Ku bindeba, kimwe gusa buri wese yakora, abasigaye muri Amerika, ni ukujya mu matora kuwa 06 Ugushyingo, mukabwira abo bakire b’abanyabwenge b’Abazungu ko tubaho kandi demokarasi ibaho.”
Carlson utanejejwe n’ibyatangajwe na Tom Steyer yavuze ko yakoze ikosa ryo kwirengagiza ko nawe ari umwe muri abo bazungu b’abakire iyi akaba ari impamvu abademokarate ngo batari bakwiye guhagararirwa n’abantu nka Tom Steyer.
Tom Steyer ashimangira ko Kavanaugh yashyizwe mu Rukiko rw’ikirenga n’agatsiko kagendera ku ivanguramoko mu rwego rwo guca intege andi moko y’Abanyamerika. Yavuze ko iyi ari intambara demokarasi n’andi moko y’abatuye Amerika bari gutsindwa.
Carlson akavuga ko ibi Steyer avuga ari ibintu bibi cyane bisa neza n’ibyatangazwaga n’abayobozi b’u Rwanda muri za 90.
Uru rugero rwa Carlson agereranya ibyo Steyer yavuze n’ibyatangazwaga n’abayobozi b’u Rwanda mbere ya jenoside ariko, iyi nkuru dukesha splinternews.com ivuga ko ntaho ruhuriye. Impamvu ngo ni uko abateguye jenoside bakayishyira mu bikorwa bari ku butegetsi kandi n’Abarepubulikani nabo akaba ari bo bagenzura inzego 3 zikomeye za guverinoma. Ikindi ngo ni uko jenoside yakorewe Abatutsi ifitanye isano n’amateka y’ubukoloni bwagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda igihe kirekire.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Carlson amaze igihe akurikirana amateka ya Afurika nyuma y’ubukoloni none akaba ari kuyakoresha mu kuyajyanisha na Jenoside y’Abazungu nk’uko ngo Abanazi bashya (neo-nazis) babikwirakwiza bashaka kwangisha abantu Abayahudi, Abirabura n’andi moko.
Harakekwa rero ko igitekerezo cya Carlson ari ukuzamura igitekerezo cy’uko Abirabura bakora ibyaha bifite aho bihuriye n’Abademokarate, bakunze kunenga ukutareshya kw’amoko, abamukurikira bakaba bashobora kubigenderaho bakumva ko Abazungu bari mu kaga muri Amerika kandi atari byo kandi ngo ni ibintu bibi cyane ku gihugu.