• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

Editorial 06 Sep 2017 ITOHOZA

Ubwoba buriyongera kuri Leta Zunze ubumwa za Amerika ko Korea ya ruguru ishobora kurekura Bombe ya Hydrogen ivuye ku cyogajuru (satellite) ikagwa ku butaka bwa Amerika miliyoni z’abantu zikahagwa.

-7916.jpg

Korea ifite H-bomb ntoya ishobora gutwarwa n’icyogajuru ikanaraswa igiturutseho

Ibyogajuru bibiri bya Korea ya ruguru zitwa Kwangmyongsong-3 na Kwangmyongsong-4 muri iyi minsi ziri kuzenguruka isi ku nzira yayo aho zigeze ku kirere cya Amerika.

Inzobere mu by’umutekano zifuza ko satellites zo kwa Kim zajya zibanza kugenzurwa mbere yo gufata mu isanzure kubera ubwoba ko zishobora gukoreshwa mu kurekura ziriya Bombe a Hydrogene kuri USA.

Bibayeho iturika rihambaye byateza ryahurirana n’ibiturika n’amashanyarazi ya Amerika umuriro ukaba mubi cyane ugahitana za miliyoni nyinshi cyane z’abantu kandi Amerika ikaba umwijima by’imyaka myinshi.

Ibyogajuru bibiri bya Korea ziri mu kirere ngo zishobora gushyirwaho ziriya bombe kuko iki gihugu cyageze ku rwego rwo kuzigira nto cyane (miniaturization).

Ubu Korea ntikeneye ikindi cyayifasha kurekura ziriya bombe kuko bigeze aho zikoze ku buryo no kurasirwa kure cyane mu kirere ubu bishoboka.

Mu cyumweru gishize Perezida Kim yagaragaye iruhande rwa Hydrogen bomb aho bazitunganyiriza ari kumwe n’abasirikare bakuru.

-7917.jpg

Mu cyumweru gishize Kim yagaragaye muri Laboratoire ari iruhande rwa H-bomb

Bombe nk’iriya ngo ishobora gushyirwa mu cyogajuru muri biriya bya Korea cyangwa se zikaba ubu zinariho kuko biri mu kirere. Ibi ni bimwe mu bihangayikishije leta ya Washingiton.

Peter Pry inzobere akaba n’umuyobozi mu rwego rw’umutekano imbere muri USA yavuze ko bishoboka ko Korea yashyira intwaro kirimbuzi ku cyogajuru cyayo iyo ntwaro ikaba yarasirwa mu kirere cya USA.

Jim Oberg umwe mu banyamerika bacye cyane babashije gusura ahantu Korea ya ruguru ihagurukiriza ibyogajuru byayo nawe yavuze ko afite ubu bwoba.

Oberg yavuze ko US zikwiye gukora ibishoboka zikamenya icyo ibyogajuru bya Korea bihagurukanye mbere yo kujya mu isanzure no kunyura hejuru ya US.

Nawe yemeza ko ibyogajuru byabo bashobora kubyifashisha mu gutwara intwaro kirimbuzi bamaze igihe kinini bagerageza kugira ntoya cyane.

Ubwo Jim Oberg yasuraga aho Korea ihagurukiriza ibyogajuru byayo bamuhamirije ko nta kindi bigamije uretse umugambi w’ubushakashatsi, ariko ubu avuga ko atakwizera ibyo yabwiwe.

Korea ya ruguru isanzwe ifite n’izindi missile zambukiranya imigabane (Intercontinental Ballistic Missiles,ICBMs) zishobora kuraswa ku ntera ya 5,500Km.

Ubuhangange mu mbaraga kirimbuzi Korea imaze kugira no kugaragaza muri iyi minsi ishize bumaze gutuma Perezida Donald Trump agabanya amarere yari afite yo kubarasaho nk’uko yabivugaga mu minsi ishize.

Ubu Perezida Trump ashyize imbere cyane gushaka umuti biciye muri Dipolomasiya.

-7918.jpg

Perezida Kim ushyigikiwe n’Ubushinwa n’Uburusiya yabijije icyuya Amerika n’inshuti zayo

-7919.jpg

H-Bomb ngo bayirekuriye kuri USA haba umuriro udasanzwe wahitana za miliyoni nyinshi z’abantu ugasiga Amerika mu icuraburindi. Abanyamerika babifitiye ubwoba

2017-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Editorial 26 Apr 2018
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Editorial 18 Oct 2018
Uganda: Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda: Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Editorial 17 Apr 2017
Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Editorial 26 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare
IMIKINO

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Editorial 21 Oct 2018
U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Editorial 20 Dec 2017
Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Editorial 11 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru