Nyuma y’ibyumweru bibiri Yasin Kawuma watwaraga depite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine arasiwe mu gace ka Arua muri Uganda agapfa, umugore bari mu modoka imwe yagize icyo avuga ku iyicwa rye.
Tariki ya 13 Kanama nibwo Kawuma yishwe, igikorwa Bobi Wine waje gutabwa muri yombi nyuma agafungurwa atanze ingwate yemeza ko cyakozwe n’abashinzwe umutekano muri Uganda.
Ku nshuro ya mbere umugore uri mu kigero cy’imyaka 20 urwariye mu Mujyi wa Kampala yavuze ko yari yicaye mu ntebe y’inyuma, ubwo Kawuma yaraswaga ndetse isasu ryamunyuzemo rikamukomeretsa umutwe.
Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor yasabwe kutavuga amazina ye n’aho arwariye.
Uyu mugore yavuze ko Kawuma atari we wari utwaye imodoka ya Bobi Wine yo mu bwoko bwa Tundra.
Undi mushoferi niwe wari wiriwe agendana n’uyu muhanzi utavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni; Kawuma yarashwe mu gihe uwari utwaye yari asohotse gato ubwo bari kuri hotel Pacific.
Ati “Nari nicaye ku ntebe y’inyuma n’aho Kawuma yicaye ku ntebe yegereye iya shoferi. Umushoferi yari asohotse ashyiriye Bobi cyangwa undi muntu telefoni n’ibindi bikoresho.”
Yakomeje avuga ko hari ibintu yari ari kwereka Kawuma, ako kanya yumva ikintu kimuguye mu maso, amurebye asanga yuzuye amaraso.
Yagerageje guhunga ariko abantu bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano baramufata bamuryamisha hasi.
Ngo bagenzi babo bahise baza batangira kumukubita, undi mugore wagerageje kumutabara nawe arakubitwa kugeza ubwo bombi bataye ubwenge.
Yagaruye ubwenge abona abashinzwe umutekano bari gusohora abantu barimo n’abadepite muri hoteli we na mugenzi we bigira nk’abapfuye kugira ngo badafatwa.
Batabawe n’umugore wahoze ari umudepite wabashije gucika nyuma yo kwiyambika nk’umutetsi wa Pacific Hotel. Bajyanywe ku bitaro bya Kiryandongo biri mu bilometero 276 uvuye Arua kubera gutinya gutabwa muri yombi.
Nyuma ariko yaje gusubira kuvurirwa mu Mujyi wa Kampala, ubwo yasurwaga n’umunyamakuru akaba yarabashaga kuvuga ariko kugenda bitoroshye.
Yavuze agifite ububare ku gice cy’umutwe cyafashwe n’isasu, ndetse abona amaraso ariko atazi aho aturuka. Abaganga bamugiriye inama yo kujya gushaka inzobere ngo amenye niba ataraviriye imbere mu mubiri.
Kuva imyigaragambyo yatangira muri Uganda habarurwa abantu batandatu bishwe barashwe, abagera kuri 35 barimo Bobi Wine bari batawe muri yombi barekuwe hatanzwe ingwate.
Ni mu gihe depite Francis Zaake we akirembeye mu bitaro kubera iyicarubozo yakorewe.