Col.Moise wahoze ari Lieutona mu gisirikare cya kera akaba aba muri Hoteli yitwa kwa Munyarwanda muri komine ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, akaba yaranashinzwe kwakira abashyashya binjira banyuze muri Komine Bukinanyana, agendera mu modoka ya Komiseri w’igipolisi anayobora intara ya Cibitoke.
Amakuru atugeraho avuga ko uyu Col.Moise, ari we wari uyoboye igitero cyagabwe mu gihugu cy’uRwanda ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa.
Col.Moise wahoze ari Lieutona mu gisirikare cya kera
Ikindi gitero ni icyagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 bishe Abaturage baranabasahura ndetse bateye no kubiro by’Umurenge, bakomeretsa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye. Iki gitero cyigambwe na FLN ya Sankara.
Reverien Barazikama, umunyamakuru wakurikiranye iyi nkuru akanayitangaza ku rubuga rwa Youtube, avuga amazina y’abo bicanyi n’uko baje kugera ku mugambi mubi wo guhitana abantu I Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu Rwanda.
Barazikama avuga ko benshi muri bo bahoze mu gisirikare cy’uRwanda mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’ urwanda Juvenal Habyalimana, bakaba barahoze mu Burundi kuva kera bakorana n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, bamwe muri bo bakaba barahinduye amazina, abandi bagasigarana rimwe mu yo bahoze bitwa kugira ngo babashe kubona amakarita ndangamuntu y’u Burundi nk’uko byavuzwe n’uwahoze ari mu nkambi irinda inzego yitwaga BSPI akaba yaranahoze mu barindaga General Adolf Nshimirimana.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko hari n’abagumanye amazina yabo barimo Alphonse KAYINAMURA [ uvuka mu Gatsata mu mujyi wa Kigali] wahoze ahagarariye amakuru kuri Radiyo Mille coillines mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyalimana, akaba muri iyi minsi akora kuri Televiziyo Rema y’abategetsi b’umutwe w’abarwanyi CNDD-FDD, akaba ari na we ubahagarariye, asanzwe anafite ijambo mu biro kwa Nkurunziza.
Kayinamura Alphonse
Twababwira ko Kayinamura Alphonse yize ibyitumanaho, yakoreraga Orinfor mbere ya 94, azaguhungana n’abandi ajya mu mu mashyamba ya Congo yinjira mumutwe wa FDLR, ubu akaba ari umwe mu ngabo za FDLR ziba mu Burundi aho akora kuri Radio REMA FM ya leta y’i Burundi, akora nk’umu technicien, yize muri Algeria.
Uyu ava inda imwe n’ uwitwa Robert Kayinamura Alias Wa Kisese witabye Imana azize impanuka y’imodoka ku Cyumweru tariki ya 12/02/2017 i Ottawa muri Canada.
Umunyamakuru Barazikama akomeza agira ati “Mbere y’uko agera mu Burundi akaba yaravuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuye muri Congo Brazzaville, aho na ho yari yaciye mu gihugu cya Angola na Zambia, Mozambique ndetse na Malawi, akaba ashinzwe guhuza interahamwe hamwe n’abategetsi b’umutwe wa CNDD-FDD.
Ati ” Undi w’interahamwe ni Sunday Mugisha Rashid, wahoze mu gisirikare cy’uRwanda afite ipeti rya Capitaine mbere y’uko agitoroka, akaba ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ishami rindi ry’interahamwe ry’umutwe witwa ‘Front de Liberation Nationale’ akaba akorana na bamwe mu bategetsi mu gisirikare nka General Gervain Ndirakobuca, uzwi ku izina rya NDAKUGARIKA, hamwe na Alexis Ndayikengurukiye bahimba Nkoroka, uzwiho kwica abanje kubibamo ingengabitekerezo mu rubyiruko rw’abarundi igamije kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza,”
Uyu Ndayikengurukiye akaba ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi kugira inyubako z’ibanga akoreramo ibikorwa by’iyicarubozo hirya no hino mu gihugu.
Akaba yaragaragaye muri ya Film y’ishami rya BBC ryo muri Afurika ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakozwe ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 bivugwa ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016.
Uyu wavuzwe harugu ariwe Sanday ngo akaba afite uburenganzira bwo kugenzura ibiro byose by’iperereza by’u Burundi, akaba atunzwe n’abapolisi b’abarundi aho asanzwe aba mu buvumo. “Amakuru atugeraho avuga ko Sunday yamaze guhabwa ipeti rya Majoro. Mu minsi ishize mu Ntara ya Cibitoke “.
Akomeza avuga ko undi wari kumwe n’izo nterahamwe witwa Sikubwabo Jean de Dieu, ubu akaba akora akazi ko muri Laboratwari mu bitaro bya SOS Gitega mu murwa mukuru w’intara, akaba ubu akoresha urupapuro rwo kwiyoberanya ruteye amakenga.
Sikubwabo Jean de Dieu
Undi, uri muri ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko amakuru dukesha uru rubuga rwa Youtube abivuga ni uwitwa Major Peter Kubwabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu rindi shami ry’interahamwe rikorera mu Burundi ryitwa Conseil National pour le Nouveau Democratie kuva mu mwaka wa 2017.
Major Peter Kubwabo
Aya makuru avuga ko yahoze aba mu gace ka Gasenyi mu mujyi wa Bujumbura, aho yacungwaga n’umukozi w’iperereza uzwi ku mazina ya Ndugu Jean Berchmas bakunze kwita Cobla, akaba aherutse gusubira mu gihugu cya Congo kubera ikibazo cyo kutumvikana n’abo bakorana.
Undi uvugwa ni Col. Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we ngo ashinzwe imishyikirano y’interahamwe ziri hanze y’u Burundi ndetse n’izamaze kugera mu gihugu cy’u Burundi, yahoze mu gisirikare cy’uRwanda ku butegetsi bwa Juvenal Habyalimana, akaba yarize ibya gisirikare mu gihugu cy’uBufaransa, asanzwe aba mu gihugu cya Mozambique, ariko akunze kuba ari mu Burundi.
Col. Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco
Uwanyuma kuri uru rutonde ngo ni Komanda Torero Phillipe, ari na we washinze umutwe w’interahamwe mu Burundi, akahava yicirwa mu gace ka Gihusha azize ukutumvikana hagati y’interahamwe zari zimaze kugera ku butaka bw’u Burundi.
Bamwe bakaba bari munzego z’iperereza bakingiwe ikibaba na bamwe mu bategetsi bakuru b’Uburundi, ibyo bikabafasha gukomeza kuvugana n’abandi ariko bataba ku butaka bw’u Burundi.
Amakuru aturuka ku rubuga rwa YouTube, avuga kuri politike n’umutekano muke mu Burundi, ahamya neza ko abagize uruhare muri ibi bitero ari bamwe mu nterahamwe zahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ziri mu nzego z’umutekano mu Burundi ndetse abandi bagaragara mu buzi butandukanye kugira ngo bayobye uburari hatagira ubakeka.
Bamwe bakaba bari munzego z’iperereza bakingiwe ikibaba na bamwe mu bategetsi bakuru b’Uburundi, ibyo bikabafasha gukomeza kuvugana n’abandi ariko bataba ku butaka bw’u Burundi. [ VIDEO ]