Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999. ari mu myiteguro yanyuma yo kuza mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu, mu matora azaba muri Kanama 2017.
Nyuma gato ya 2014, Mbanda yafashe inzira y’ubuhunzi akomeza ibikorwa bya politiki.
Muri Kanama 2015 ni bwo yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.
Mu magambo ye yagize ati “Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa Bagosora. Mfite ibyo numvise neza ariko hari n’ibyo ntumva neza. Mu byo numvise neza icya mbere ni uko Bagosora yahanaguwe ho icyaha cyo “Gutegura” amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994. Kuri njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo: none se afungiye iki?”
Col. Bagosora afatwa nk’umucurabwenge w’umugambi wo kurimbura Abatutsi, yibukirwa ku buryo yasohotse mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.” ICTR yari yaramukatiye gufungwa burundu, mu bujurire aza guhabwa imyaka 35, ubu akaba ari kurangiriza igihano muri Mali. Jean D. Mbanda wemezako yarokowe na Col. Bagosora