Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe Iribagiza Christine tariki ya 13 Mta 2017, avuga ko umugambi we wari ukwica abantu nibura 1000 ndetse no kuri uyu munsi yari kwica undi.
Ibi yabitangaje ubwo Polisi y’Igihugu yerekanaga abagize uruhare mu bwicanyi bubiri butandukanye harimo n’urupfu rwa Iribagiza Christine wari utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Ubundi bwicanyi bufitanye isano n’ubwo ni ubwabereye muri Gacuriro mu Karere ka Gasabo, aho uyu Majyambere na bagenzi be ngo bishe umuzamu bakiba za televiziyo.
RIP Iribagiza Christine
Kwa Iribagiza Christine umunsi yicwaho
Polisi ivuga ko Iribagiza amaze kwicwa bahise batangira iperereza ngo bamenye ababigizemo uruhare, nyuma hashize icyumweru kimwe haba ubundi bwicanyi i Gacuriro, abagenzacyaha babihuje basanga bufitanye isano.
Polisi yahise itangira iperereza k’urupfu rwa Iribagiza Christine
Majyambere wiyemerera kwica Iribagiza avuga ko yari amaze iminsi ine yonyine amaze gufungurwa nyuma y’aho arangirije ibihano by’icyaha cyo kwica murumuna we.
Yavuze ko akimara gufungurwa yasanze abantu baramutwariye imitungo, ngo asanga nta hantu ho kuba afite, bituma ashaka uburyo yazajya yica abantu akabambura n’amafaranga.
Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe Iribagiza Christine
Ku wa 13 Mata 2017, Majyambere yabwiye mugenzi we Hassan bigeze gufungirwa hamwe muri Gereza ya Gasabo iherereye mu Murenge wa Kimironko, ko yaza akajya kumwereka ikiraka cyabaha amafaranga.
Ngo yasabye ko n’umugore wa Hassan na we yaza bakajyana. Bageze mu rugo rwa Iribagiza ngo barakomanze umuzamu arabakingurira, ahita afata amapingu ayambika wa mudamu bazanye ngo ajijisha yerekana ko ari ushinzwe iperereza uri mu kazi.
Abaza umuzamu aho nyirabuja ari, ababwira ko ari mu nzu, Majyambere ngo yamusobanuriye ko ari mu iperereza atigeze asobanura, asaba Iribagiza ibihumbi 25 by’amadorali ngo arabimwima.
Majyambere ngo yabanje kwica umuzamu, amusiga azi ko yapfuye. Nyuma ngo ahita asubira mu cyumba cya Iribagiza amunigisha ishuka yari yiyoroshe asiga amwishe. Ibi ngo yabifatanyije na Hassan, na we wiyemereye ko yamufashe amaguru.
Majyambere avuga ko umugambi we wari uwo kuzica abantu benshi ngo kuko no kuri uyu wa gatandatu yari afite gahunda yo kwica undi muntu.
Polisi ivuga ko abo bakekwaho ibyo byaha banahavuye bibye amafaranga ibihumbi 80 by’amanyarwanda imikufi y’abagore ndetse na televiziyo ntoya.
ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege avuga ko Majyambere na Hassan bigeze gufungirwa hamwe muri Gereza ya Gasabo ari na ho ngo bacuriye umugambi wo kuzica Iribagiza.
ACP Badege avuga ko abo bagabo bitwazaga abagore kugira ngo aho bagiye kwinjira badakeka ko ari abagizi ba nabi.