Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’ itangazamakuru mpuzamahanga yabajijwe kuri Diane Rwigara wifuje kuba Perezida w’ u Rwanda ubu akaba ari mu nkiko, avuga ko uyu mukobwa hari ibitekerezo ahagarariye.
Ni mu kiganiro Hon. Mushikiwabo yagiranye na Televiziyo ya ‘TV5Monde’, Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ n’ikinyamakuru le monde.
Umunyamakuru yabajije Mushikiwabo ati “Uyu munsi Diane Rwigara wari wagerageje guhangana na Perezida Kagame ari muri Gereza ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano, uyu mugore ari kuba ikimenyetso cy’uko bishoboka kuzategura gusimburana ku butegetsi mu buryo bwa Demokarasi muri iki gihugu, by’umwihariko abakiri bato bashaka ubwisanzure bwisumbuyeho?”
Mushikiwabo ati “Uyu mugore muto hari ibitekerezo rwose ahagarariye, ariko ni ibitekerezo biri hanze y’iki gihugu.Yashakaga kuba Umukandinda ariko ntiyabonye abamushyigikira bahagije kugira ngo abashe kwiyamamariza kuba Perezida. Ni umugore kimwe n’abandi Banyarwanda bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza ariko utarabashije kubigeraho kubera ko atari yujuje ibisabwa. Muri uwo murongo, sinshaka kubivugaho byinshi kubera ko ni ikibazo kiri mu biganza by’ubutabera. Muri iyo nzira, habayeho ibibazo niyo mpamvu ari mu butareba uyu munsi, ariko reka nababwire ko u Rwanda ari igihugu aho umugore ari umwamikazi ariko hariho n’ ‘abarozikazi (sorcière)’, ntabwo ari benshi, abagore bo mu Rwanda ntabwo bose ari abamarayika”.
Umunyamakuru: Niyo mvugo mukoresha umuvuga uriya (Diane) utavuga rumwe n’ubutegetsi?
Mushikiwabo: Oya, oya! Mbivuze kuko twumva kenshi ahantu hamwe na hamwe “Ko ari umugore, gute,… umugore ntakwiye gufungwa,… muzi ko abagore bakoze Jenoside hano mu Rwanda.
Rero umugore ubyemerewe, wujuje ibisabwa ashobora kwiyamamaza kandi ashobora gutorwa, ariko si ko we bimeze.
Umunyamakuru: Muvuze ko ari mu butabera, ese hano mu Rwanda ushatse kwiyamamaza bihita bimujyana muri gereza, n’imbere y’urukiko?
Mushikiwabo: Ntabwo ariko bimeze hano, uriya mugore muto ari mu butabera kubera ko yibye mu nzego zitandukanye mu nzira ye ashaka kuba Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, reka dutegereze urubanza rwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’itangazamakuru