Victoire Ingabire aherutse gushinga Ishyaka rishya riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA. Nkuko bigaragara Ingabire Victoire akaba yararibatije izina ry’Ikinyarwanda ariryo “Umurinzi”. Muri iyi nyandiko harasobanurwa impamvu Ingabire Victoire yise ishyaka rye « Umurinzi » n’icyo agamije ashyiraho ishyaka rishya.
Nkuko bizwi kwita izina ni gahunda ibanza gutekerezwaho byaba mu muhango wo kwita umwana izina, guhitamo izina rya sosiyete cyangwa koperative n’ibindi. Urugero, nko mu muhango wo kwita umwana izina, umuryango uhitamo izina yitwa bitewe n’impamvu zitandukanye nk’ibihe bigezweho icyo gihe, bibabaje cyangwa bishimishije, uko uwo muryango ubana n’abaturanyi, ibihe by’ibyago cyangwa ibyiringiro umuryango waciyemo n’ibindi.
Ingabire Victoire yita ishyaka rye « Umurinzi » nawe yagendeye ku mpamvu nk’izo ariko zikaba zihariye kuko ziri mu rwego rwa politiki zikaba zinagaragaza imyumvire yihariye ya Ingabire n’ibyo yifuriza iki gihugu cy’u Rwanda.
Igitekerezo gihuriweho n’abasesenguzi benshi ni uko « Umurinzi » ari izina Ingabire Victoire yahisemo ari mu bihe byo gutsindwa. Mbere yari umuyobozi wa FDU Inkingi ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rikaba ryari ryarifatanyije na P5 muri gahunda yo gutera no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. P5 ikaba mu by’ukuri yarashegeshwe n’ibitero byayigabweho mu minsi yashize ndetse bihitana benshi barimo n’abayobozi bakuru b’imitwe bafatanyaga nka RNC, FDLR, RUD urunana n’iyindi.
Gusa kuba Ingabire Victoire yarashinze DALFA – Umurinzi ntibivuze na gato ko yavuye muri FDU Inkingi, ahubwo ni ukwanga kuguma yigaragaza nk’umuntu uhagarariye ishyaka ryatsinzwe, rifite kandi ryamanye imigambi mibisha ku Rwanda ubu atuyemo ndetse rifite icyasha gikomeye cyo kuba ryaragerageje inshuro nyinshi gahunda yo gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano warwo.
Byumvikane neza ko DALFA – Umurinzi ari « version nshya » ya FDU Inkingi aya mashyaka yombi akaba ahuje neza ingengabitekerezo ishingiye ku macakubiri no kuzura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igishya ni uko ipfundo ry’iyo ingengabitekerezo Ingabire Victoire yarisobetse mw’izina yahaye Ishyaka rye rishya ari ryo « Umurinzi » maze aripfundika mu buryo bukurikira:
Ubusanzwe « Umurinzi » ni izina rizwi mu mihango itakigezweho yo kubandwa no guterekera. Abemera iyi mihango bayikoraga biyambaza abantu babo bapfuye bafataho urugero cyangwa bemera nk’intwari zabo. Muri iyi mihango igiti cy’umuko ari cyo kitwa “umurinzi” kirazirikanwa kandi kigahabwa agaciro gakomeye kuko ababandwa barakiramya kuko ngo cyaramiye Lyangombe (uwo abemera kubandwa no guterekera biyambaza) ubwo imbogo yamukubitaga ihembe ikamujugunya mu kirere akagwa mu mashami yacyo (umuko=umurinzi) mbere y’uko apfa.
Bityo mu kwita ishyaka rye « umurinzi » yapfunditsemo ingingo ebyiri : (1) Kwibuka, guterekera no gushima « abasekuruza be » no (2) gushyiraho ikimenyetso cyangwa ihuriro (ishyaka) (DALFA – Umurinzi) ry’ibitekerezo n’ingengabitekerezo nk’iy’abasekuruza « ideologique » ba Ingabire. Hano byumvikane neza ko abasekuruza ba Ingabire bavugwa atari ab’umubiri (biologique) ahubwo ni abasekuruza mu buryo ideologique/politiki.
Tugerageje kubisesengura mu gihe, abasekuruza ideologique/politiki ba Ingabire Victore si abo ku butegetsi buriho ubu mu Rwanda (Bw’Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije), kuko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda Ingabire Victoire ntabwemera ndetse aranaburwanya.
Ahubwo ukurikije umurongo ideologique wa FDU Inkingi na DALF- Umurinzi Ingabire kwita ishyaka rye « Umurinzi » ni ukwibuka, kuzirikana, guterekera abasekuruza be ideologique/politique ba kera ba MDR PARMEHUTU, MRND, CDR, RDR, ALIR…. kuko aya mashyaka niyo yari afite umurongo nk’uwa Ingabire Victoire hamwe n’amashyaka ye: FDU Inkingi na DALF – Umurinzi.
Hejuru y’ibyo Ingabire Victoire anagamije kohereza ubutumwa muri rubanda (public) ababwira ko agamije kubaramira, kubacungura, kubakiza nkuko igiti cy’umurinzi (Umuko) cyaramiye Lyangombe amagara ye yatewe hejuru ari hafi gupfa (imbogo imaze kamukubita ihembe ikamujugunya hejuru akagwa mu giti cy’umuko ariwo murinzi).
Mu kwita ishyaka rye «umurinzi » kandi anakoresha igereranya risebya yohereza ubutumwa mu mitwe y’abantu agamije gutuka ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko bumereye nabi abaturage, bityo « umurinzi » nk’ishyaka rye rikaba rije kubacungura no kubaramira (nkuko umuko=umurinzi waramiye Lyangombe).
Mu izina « umurinzi » Ingabire Victoire yanapfunditsemo uburyo azakora icengezamatwara (mobilisation) : Mu bihe bya kera Umuko (umurinzi) ni igiti wanasangaga giteye kuri buri rugo. Ibyo byahaye ishusho (inspiration) Ingabire y’uburyo yazajya akora ubukangurambaga « mobilization », akaba yifuza kuyikora mu buryo buteruye (ibanga) akoresheje uburyo kugenda no kwinjira mu muryango ku muryango (door to door) nkuko icyo giti (umuko=umurinzi) cyagaragaraga ku rugo ku rundi mu bihe byo hambere.
Gusa Ingabire Victoire yiteze Imbogamizi yo kuba ishyaka rye rishobora kutazemererwa gukora kubera ibitekerezo bibi rihishiriye. Ikindi yiteze ni uko ubukangurambaga bushobora kuzamugora kuko ubu abaturage b’u Rwanda bagizwe ahanini n’urubyiruko rutazi kandi rutanakeneye izo politiki mbi za kera Ingabire Victoire iganishaho yita ishyaka rye “Umurinzi”.
Muri make nyuma yo gutsindwa kwa P5 yari ibumbiyemo amashyaka harimo n’irya Ingabire Victore, yashinze DALF – Umurinzi agamije kwihisha mw’isura nshya ariko mu by’ukuri ibitekerezo ntibyahindutse.
Ingabire Victoire agamije ahanini kubyutsa amatwara ya politiki z’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibyaranze ibihe ubutegetsi bya kera bya MDR PARMEHUTU, MRND, CDR. Aranakoresha izina ry’ishyaka agaragaza Leta y’u Rwanda nabi akanagaragaza ko DALF – Umurinzi yababera Abanyarwanda umucunguzi. Rimwe na rimwe kugirango wumve neza ikivugwa bisaba kurenga icyo amagambo avuga mu buryo busanzwe, ahubwo ukayahuza n’ibindi biriho (events) bityo ukamenya icyo uvuga agamije. Kubw’iyo mpamvu “umurinzi” wa Ingabire Victoire ntaho uhuriye no kurinda nko kurinda Igihugu n’ Abanyarwanda ahubwo ugamije kubatanya, kubasenya no kubasubiza inyuma.
Yanditswe na: E.The Sociolinguist