None ku wa Gatanu, tariki ya 16 Werurwe 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 21 Werurwe 2018 igeze, ishima ko imyiteguro irimo kugenda neza, inzego zose zibishinzwe zirimo gukora ibyo zisabwa.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
a) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri z’Amadolari y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;
b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’Urwego ruyobora Ikigega gihuriweho n’abaterakunga bagamije kuzamura urwego rw’imirire, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni makumyabiri z’Amadolari y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;
c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu z’Amadetesi (17.600.000 DTS) agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;
d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’Urwego ruyobora uburyo bw’iterankunga ku isi, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni icumi z’Amadolari y’Abanyamerika (10.000.000 DTS) agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;
e) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine n’eshanu z’Amayero (45.000.000 EUR) agenewe umushinga wo kubaka ruhurura rusange yo mu Mujyi wa Kigali.
f) Umushinga w’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta;
g) Umushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga;
h) Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurengera umwana;
i) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 05/2011 ryo ku
wa 21/03/2011 rigenga ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
a) Iteka rya Perezida ryemerera Bwana MUNYAKAYANZA Eugène, wari uhagarariye u Rwanda muri Lake Kivu and Rusizi River Basin Authority (ABAKIR) guhagarika imirimo;
b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS);
c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt. Triphonie UMUHIRE ku mwanya w’Umushinjacyaha wa Gisirikare.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
a) Bwana KAREN DRASTAMATOVICH TCHALIAN, wa Russia, afite icyicaro i Kigali;
b) Bwana ERNEST JUMBE MANGU, wa Tanzania, afite icyicaro i Kigali;
c) Madamu FRANCISCA ASHIETEY-ODUNTON, wa Ghana afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
d) Bwana LOH SECK TIONG, wa Malaysia, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya;
e) Bwana KRZYSZTOF BUZALSKI, wa Poland afite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania;
f) Bwana ABULLA JASSIM AL-MAADIDA, wa Qatar, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzania.
5. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22/03/2018 i Kigali muri Hoteli Serena Umuryango Mastercard Foundation wo muri Canada uzatangiza ku mugaragaro ingamba nshya kuri Afurika zigamije guteza imbere Ibikorwa by’Urubyiruko rwa Afurika.
b) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe 2018 u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro ry’Ingufu zirambye n’Inama Mpuzamahanga iziga ku kugabanya ubushyuhe muri Afurika. Izo nama zombi zizabera i Kigali muri Hoteli Serena na Marriot.
c) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Werurwe 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo cyateguye inama izabera muri Hoteli Lemigo iziga ku iterambere ry’Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo mu Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri