• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 06 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nyuma y’imyaka 4 Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember “, rutaba kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, ruzasubukirwa.

“Walk to Remember” y’uyu mwaka ni kimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo rugendo rukazatangirira ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, rwerekeza kuri BK Arena i Remera, guhera saa 14h00.

“Walk to Remember” yatangiye mu mwaka w’2009, ikaba igamije gusobanurira cyane cyane urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango buri wese amenye uruhare rwe mu komora ibikomere byayo, no kuyikumira bityo ntizongere kuba ukundi.

Abashyitsi batandukanye bamaze kugera mu Rwanda, Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Abiy Ahmed wari kumwe n’umugore we Zinash Tayachew, bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro.

Abiy asanze mu Rwanda abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, Andry Rajoelina wa Madagascar n’umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry, Lauriane Darboux, baraye bahageze.

Hategerejwe abandi barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Bill Clinton ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné.

Aba bayobozi bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.

Guverinoma y’u Rwanda kandi izaganira na bo ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano wa rwo na buri gihugu, hagamijwe inyungu z’ababituye.

2024-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Editorial 07 Jun 2021
Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Editorial 02 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika
HIRYA NO HINO

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Editorial 27 Jun 2018
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Editorial 31 Mar 2018
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Amakuru

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Editorial 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru