• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 06 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nyuma y’imyaka 4 Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember “, rutaba kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, ruzasubukirwa.

“Walk to Remember” y’uyu mwaka ni kimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo rugendo rukazatangirira ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, rwerekeza kuri BK Arena i Remera, guhera saa 14h00.

“Walk to Remember” yatangiye mu mwaka w’2009, ikaba igamije gusobanurira cyane cyane urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango buri wese amenye uruhare rwe mu komora ibikomere byayo, no kuyikumira bityo ntizongere kuba ukundi.

Abashyitsi batandukanye bamaze kugera mu Rwanda, Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Abiy Ahmed wari kumwe n’umugore we Zinash Tayachew, bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro.

Abiy asanze mu Rwanda abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, Andry Rajoelina wa Madagascar n’umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry, Lauriane Darboux, baraye bahageze.

Hategerejwe abandi barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Bill Clinton ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné.

Aba bayobozi bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.

Guverinoma y’u Rwanda kandi izaganira na bo ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano wa rwo na buri gihugu, hagamijwe inyungu z’ababituye.

2024-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Editorial 29 Apr 2016
Rushyashya mu isura nshya

Rushyashya mu isura nshya

Editorial 08 Nov 2017
Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Editorial 17 Jan 2018
Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Editorial 04 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.
Amakuru

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Editorial 10 Jun 2021
Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza
Mu Rwanda

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Editorial 08 Mar 2018
Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center

Editorial 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru