• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Editorial 14 Oct 2017 Mu Mahanga

Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo mu myaka 23 ishize, ashimangira ko nta gushidikanya ari umusingi w’iterambere n’ubukire buhamye kuko butuma babasha guhanga udushya, gutanga umusaruro no guharanira kwigira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho Ejo kuwa Gatanu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage yabereye i Washington DC, aho yagarutse ku kubaka urufatiro rw’ubushobozi bw’abaturage muri Afurika, akanagaragaza ingamba u Rwanda rwafashe.

Iyi nama yakiriwe na Banki y’Isi igahuriza hamwe abafatanyabikorwa bayo, igamije kugaragaraza uruhare abaturage bafite ubuzima bwiza, ubuhanga ndetse n’ubumenyi bagira mu kubaka ubukungu buhamye kandi butanga umusaruro.

Perezida Kagame yasabye buri wese kudateshuka ku ntego yo kurandura ubukene bukabije, avuga ko kubaka ubushobozi bw’abaturage ari intwaro y’ingenzi.

Yagize ati “Gushora imari mu buzima, uburezi no guhanga udushya, tuba duhindura abaturage bacu abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza, atari ku nyungu zabo gusa ahubwo no ku nyungu z’abandi muri rusange.”

Muri iyi nama hafatwa ingamba rusange zigamije kubaka ubushobozi bw’abaturage, hibandwa ku nzego zikurikira: Kwita ku buzima bw’abana, imirire myiza, uburezi, ubuvuzi kuri bose, gahunda zo gufasha abatishoboye, ubumenyi no guhanga imirimo, guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko mbere ya Jenoside kubaka ubushobozi bw’abaturage bitahabwaga umwanya munini, avuga ko mu myaka 23 ishize aricyo cyashyizwe mu mutima wo kongera kubaka igihugu.

Ati “Reka mbahe urugero, mu myaka ya mbere ya 1994, uburezi mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru bwashyiraga ku ibere abari ku butegetsi n’ubwoko runaka. Igihugu cyari gifite abantu 2000 gusa barangije Kaminuza, uyu munsi ababarirwa mu bihumbi 90, barangiza ibyiciro bya Kaminuza buri mwaka.”

Yongeyeho ko mu buzima hashyizweho porogaramu y’ubwisungane mu kwivuza ifasha abarenga 90% by’abanyarwanda ndetse n’ibihumbi by’abajyanama b’ubuzima bakaba bari mu gihugu hose. Ibi bikaba byaragabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 80% n’icy’abana bapfa batarageza imyaka itanu kuri 70% kuva mu 2000.

Uburezi bw’abakobwa n’abagore bwitahweho, umuyoboro mugari wa internet urakwirakwizwa mu gihugu hose kandi abawugeraho bariyongera. Ibi byiyongeraho uburezi bw’amashuri y’imyuga igendanye n’isoko ry’umurimo, uburezi bw’incuke, kurandura imirire mibi n’ibindi.

Perezida Kagame yashimiye Banki y’Isi ku bufatanye n’inkunga itanga cyane cyane mu mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, imirire n’ubuhinzi, avuga ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure rw’iterambere ariko nta kabuza ruzarigeraho.

Iyi nama yatangijwe na Perezida wa Banki y’Isi Jim Yong Kim, yanitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari n’Iterambere n’abajyanama babo, abayobozi b’ibigo n’imiryago bishinzwe iterambere, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abazakurikira imirimo y’inama bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Paul Kagame akaba yaraherekejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa.

-8360.jpg

-8359.jpg

-8358.jpg

-8357.jpg

-8353.jpg

-8354.jpg

-8355.jpg

-8356.jpg

Photo : Village Urugwiro

2017-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Editorial 05 Jan 2016
Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare

Editorial 04 Apr 2016
Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Editorial 18 Jan 2016
Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite
ITOHOZA

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Editorial 18 May 2017
Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo
Amakuru

Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Editorial 15 Oct 2020
Perezida Kagame yasuye Tanzania
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasuye Tanzania

Editorial 07 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru