• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Editorial 25 Sep 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, asobanura ko kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga.

Ni mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yatangiye mu kigo Brookings Institution giherereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku butumire yahawe na Perezida w’iki kigo, Strobe Talbott.

Perezida Kagame yasobanuriye abitabiriye iki kiganiro ko ariya mavugurura ya AU yari akwiye kuko imikorere myiza yayo idafite inyungu abanyafurika gusa ahubwo no ku bandi batuye indi migabane.

Yagize ati “Reka mbasangize gato ku mvano yabyo, mushobora kuba mubizi ko AU yaterwaga inkunga n’abafatanyabikorwa bo hanze. Mu by’ukuri 97% bya gahunda zacu zakorwaga n’inkunga. Ibi ntabwo bisobanutse ku mpande zombi. Inyungu za Afurika zirimo kwibona mu bikorwa zaratakaye, ahubwo inyungu z’abaterankunga ziba arizo zimakazwa.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko impinduka zihuse zikomeje kuba mu bukungu bw’Isi no muri Politiki, zihamya neza ko atari igisubizo gikwiye gushingira ku nkunga z’amahanga zishobora kuvaho igihe icyo aricyo cyose.

Yagize ati “Nubwo baba bagihari [abaterankunga] barambirwa. Ubu Afurika ifite uburyo bwo gutera inkunga gahunda zayo twemeje kandi tugomba gukora.”

Yasobanuye ko ubu buryo bukomoka ku mukoro abakuru b’Ibihugu bya Afurika mu myaka ibiri ishize bahaye Dr Donald Kaberuka, Acha Leke, Carlos Lopes n’abandi wo gushaka uburyo uyu mugabane wakoresha ngo ubone ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU ndetse n’ikigega cy’amahoro.

Ibi byavuyemo igitekerezo cyemerejwe mu nama ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, y’uko buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibikinjiramo akajya gutera inkunga ibikorwa by’umuryango.

Perezida Kagame asanga ubu buryo buzatuma AU ikora neza kandi ikagera ku ntego zayo uko bikwiye. Yagize ati “Bizanoza uburyo bw’imikorere, iyo ari amafaranga yawe ukoresha uko ushoboye kose ukamenya uburyo yakoreshejwe.”

Yagarutse ku mukoro yahawe n’abakuru b’ibihugu wo gukora amavugurura ya AU, avuga ko ku ikubitiro yashyizeho itsinda ry’intiti zikamufasha bakubakira ku byakozwe n’abandi no ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa bose bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko raporo y’uyu mukoro yarimo imyanzuro ikomeje kuba umusingi wa gahunda y’amavugurura yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, n’itsinda rye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu 12 byo ku mugabane w’Afurika byamaze kwiyemeza gutanga umusanzu ungana na 0.2 ku ijana by’amafaranga bikura ku bicuruzwa byinjira muri ibyo bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe nziza ugereranyije n’igihe iyi myanzuro imaze ifashwe. Yavuze ko iki cyemezo cyatumye ibihugu birushaho kumenya akamaro ko kwigira kuko buri wese yifuza ko amafaranga yatanze acungwa neza.

Yagize ati “Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe ikora neza si inyungu kuri Afurika gusa, ahubwo ni kuri buri wese ku isi.”

Aya mavugurura ngo arimo guhindura byinshi kuko Afurika irimo gukorana mu cyizere, mu nyungu za buri wese no mu muhate udasanzwe hagamijwe kubaka Isi itekanye kandi iteye imbere.

Brookings Institution ni ikigo kidaharanira inyungu kiba i Washington D.C, gikora ubushakashatsi bwimbitse bugamije gushaka ibitekerezo bishya byasubiza ibibazo umuryango mugari ufite yaba ku rwego rw’akarere, igihugu n’Isi muri rusange.

-8047.jpg

-8046.jpg

-8045.jpg

-8044.jpg

-8043.jpg

-8042.jpg

-8041.jpg

[ VIDEO ]

Source : Office of the President -Communications Office

2017-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019
Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Editorial 23 Feb 2020
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Editorial 16 Dec 2023
Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma  yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Editorial 10 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Editorial 15 Nov 2016
EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera
Mu Rwanda

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Editorial 16 Mar 2016
Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be

Editorial 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru