Raporo y’ibanze y’itsinda rihuriweho ry’ubugenzuzi rya ICGLR iravuga ko Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’icy’u Rwanda (RDF) byose byavogereye ubutaka bw’abandi ubwo byarwanaga kuwa 13 Gashyantare birwanira muri Pariki y’Ibirunga.
Iyi raporo biteganyijwe ko vuba ishyikirizwa ibihugu byombi, mu gihe Igisirikare cya Congo cyo gisaba irindi perereza ku rupfu rw’abasirikare bacyo batatu bishwe icyo gihe imirambo yabo ikaba yarasubijwe Congo kuwa 18 Gashyantare.
Raporo y’ibanze ya ICGLR irameza ko u Rwanda rwari rusanzwe rwarashinze ahantu rwagenzuriraga ku butaka bwa Congo, muri pariki y’Ibirunga muri gace kari hagati ya Mikeno na Sabyinyo.Ariko, ingabo za Congo, ku ruhande rwazo, iyi raporo iravuga ko mu kugaba igitero, kuwa 13 Gashyantare zateye ingabo z’u Rwanda nazo zikavogera imbibi z’u Rwanda. Biravugwa ko izi ngabo za Congo ngo zakurikiranye ingabo z’u Rwanda kugera mu Rwanda mu Karere ka Musanze.
Aha ngo akaba ari naho abasirikare batatu ba Congo biciwe nk’uko iyo raporo ikomeza ivuga. Igisirikare cya Congo kigasaba iri tsinda rya ICGLR gukora iperereza ku rupfu rw’abo basirikare batatu, aho gishinja ingabo z’u Rwanda kuba zarabakoreye iyicarubozo mbere yo kubica nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Nk’uko iyi raporo iri bushyirwe ahagaragara vuba ikomeza ibyemeza, ngo u Rwanda rwamaze gukura ingabo zarwo mu gace zavugwagamo, hoherezwa ingabo za Congo.
Hagati aho, ngo inama hagati y’abakuru b’ingabo b’ibihugu byombi iteganyijwe mu minsi iri imbere. Iyi ikaba itegurwa nyuma y’iyabaye kuwa Gatandatu ushize I Goma hagati y’abakuru b’inzego z’ubutasi mu gisirikare b’ibihugu byombi.