• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Editorial 15 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro, mu mukino wa gicuti w’ibirori bya Rayon Sports Day 2025, bizwi nka Umunsi w’Igikundiro.

Uyu munsi waranzwe no kwerekana abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka mushya w’imikino wa 2025-2026, barimo abasanzwe ndetse n’abashya yaguze.

Ku munota wa mbere w’umukino, habayeho amakosa kuri baya myugariro ba Yanga SC, binyuze kuri Andambwile, n’umunyezamu we Djigui Diara.

Ibi byabaye ubwo Umupira yawusubizaga inyuma ufite imbaraga nyinshi, Diara awutegera atinze, bityo bibyara igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Rayon Sports yakiniraga imbere y’Abakunzi bayo yakomeje gushaka uburyo bwo gushaka ibindi bitego ariko ikipe ya  Young Africans yihagararaho ari naho nayo yakomeje kureba uburyo bwo gushaka igitego.

Ku munota wa 26, Umunya-Côte d’Ivoire Pacome Zouzoua yanyuze mu bakinnyi bo hagati ba Rayon Sports, aha umupira mwiza rutahizamu Andy Boyeli wahise atsinda igitego umunyezamu Drissa Kouyate, bityo biba bibaye igitego kimwe kuri kimwe.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Pacome Zouzoua yongeye kwigaragaza, anyura ku ruhande rw’iburyo maze ku munota wa 45 atsinda igitego cya kabiri cya Young Africans ku ishoti rikomeye riturutse hanze y’urubuga rw’amahina. Igice cya mbere kirangira Yanga iyoboye ku bitego 2-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, ikuramo Ntarindwa Aimable asimburwa na Tambwe Gloire, na Rushema Chris wasimbuwe na Sindi Jesus Paul.

Izi mpinduka zatumye ikipe igira imbaraga mu kibuga hagati no ku mpande, ariko ntibyabujije Young Africans gukomeza kuyobora umukino.

Ku rundi ruhande, Yanga yakoze impinduka nyinshi, harimo gukuramo Pacome Zouzoua ku munota wa 70.

Rayon Sports kandi yakuyemo abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seif wasimbuwe na Ndayishimiye Richard ndetse na Emery Bayisenge wasimbuwe na Ishimwe Ganijuru Elie.

Mu minota itanu y’inyongera, Young Africans yabonye koruneri, kapiteni Mwamnyeto Bakary atsinda igitego cya gatatu n’umutwe, bityo Yanha SC yegukana intsinzi ityo.

Uyu mukino kandi wari wabanjirikwe no kwerana abakinnyi b’amakipe ya Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore izakoresha.

Hari kandi n’abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye uyu mukino, harimo noa Kenny sol na Zeoptrap banakoranye ibitaramo bitandukanye na Rayon Sports ubwo bajyanaga mu ntara.

Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Rayon Sports itsindirwa ku Munsi w’Igikundiro, kuko no mu 2024 yari yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0.

2025-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Editorial 14 Oct 2016
Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Editorial 21 Aug 2023
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Editorial 04 Oct 2023
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Editorial 15 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka
IMIKINO

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Editorial 08 Sep 2018
Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika
Mu Rwanda

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Editorial 16 Jan 2016
Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo
Amakuru

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Editorial 22 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru