• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Editorial 15 Nov 2017 Mu Mahanga

Abanya-Zimbabwe bategereje igikurikiraho nyuma y’umunsi umwe igisirikare cyambuye ubutegetsi Perezida Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayoboye icyo gihugu.

Kuva ejo hashize, Mugabe aracyafungiwe iwe mu rugo mu Murwa Mukuru, Harare, ariko hari amakuru avuga ko umugore we Grace yahungiye muri Namibia.

Mmu cyumweru gishize Mugabe yirukanye Visi-Perezida, Emmerson Mnangagwa nawe uri ahantu hataramenyekana nubwo hari abavuga ko yavuye mu buhungiro akaza kuba ari we uyoboye Zimbabwe muri iyi minsi.

Kurwanira ubutegetsi hagati ya Mnangagwa na Grace Mugabe byatumye ishyaka rya Zanu-PF ricikamo ibice mu mezi ashize. Mnangagwa ni umwe mu bari mu rugamba rwo kubohora icyo gihugu, ndetse afitanye ubucuti bwihariye n’abakomeye mu gisirikare.

BBC ivuga ko abari bashyigikiye Mugabe bafite ubwoba kuko batangiye gusaba imbabazi zo kuba barazinenze ubwo zari zigifata ubutegetsi.

Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADAC, ugiye gukora inama y’igitaraganya muri Botswana kuri uyu wa Kane, wige ku kigiye gukorwa muri icyo gihugu gifite ubukungu bumeze nabi muri iki gihe.

Umuyobozi w’Abarwanya leta ya Mugabe, Tendai Biti, we yavuze ko bifuza inzibacyuho.
Ati “Birihutirwa ko dusubira muri Demokarasi ariko dukeneye igihe cy’inzibacyuho, nizeye ko ibiganiro bigiye kubaho hagati y’igisirikare n’abaturage ba Zimbabwe ndetse n’imiryango nka SADC na AU.”

Umunyamakuru wa Reuters uri i Harare avuga ko nta muturage n’umwe wari wishimira ibyabaye ku mugaragaro kuko bakiri mu rujijo, ariko amaduka yafunguwe, abantu bajya ku mirimo, bakiriye kuba Robert Mugabe afungiye iwe kandi nta wagiye kumutabara. Nta n’imvururu zirumvikana mu kandi gace ako ari ko kose k’icyo gihugu.

Abasirikare baracyashaka kumvisha amahanga ko batakoze kudeta ahubwo ko bashaka kuvugurura ibintu gusa, ariko kugira ngo babigereho birabasaba ko na Mugabe ubwe abibafashamo.

Icyo abakurikiraniye hafi ibibera muri Zimbabwe bibaza cyane, ni uburyo igisirikare kiza kumvisha Mugabe gusohora itangazo iryo ari ryose akemera ibyabaye mu minsi ibiri ishize.

Ibi ariko nabyo bitera kwibaza icyo yabyungukiramo, niba ari ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mahoro cyangwa umutekano w’abo mu muryango we.

Nubwo Gen. Maj Sibusiso yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko igisirikare nikirangiza guta muri yombi agatsiko kabangamije igihugu kizasubiza ubutegetsi Guverinoma ya Mugabe, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wo watangaje ko icyabaye kimeze neza neza nka ‘kudeta”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yohereje intumwa zihariye zigizwe n’abaminisitiri babiri bakomeye ngo baganire na Mugabe ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo.

Ighugu cya Rhodesia kikimara kwigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza mu 1980 cyiswe Zimbabwe; Mugabe ahita ayiyobora ari Minisitiri w’Intebe, aza kuba Perezida mu 1987.

Kuva icyo gihe yakomeje gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera.

2017-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Editorial 28 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Editorial 22 Dec 2016
Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Editorial 10 Oct 2022
Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Editorial 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu
Mu Mahanga

Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu

Editorial 04 Jan 2016
Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Editorial 13 Aug 2018
Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe
ITOHOZA

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Editorial 10 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru