Morgan Tsvangirai, impirimbanyi ya politiki utavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka ZANU-PF riyoboye Zimbabwe igihe kirekire, yitabye Imana aguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018
Tsvangirai wavutse ku wa 10 Werurwe mu 1952, yamamaye mu ishyaka rye rya MDC, yari afite inyota yo kuyobora Zimbabwe ariko ntiyakabya inzozi ze.
Nyuma y’uko Robert Mugabe yarwanyaga akuwe ku butegetsi, agasimburwa na Emmerson Mnangagwa, Tsvangirai yakomeje kugaragaza ko ashaka impinduka, akanatanga icyizere cyo kuzagera ku butegetsi.
Morgan Tsvangirai yamamaye cyane mu matora ya 2008 ubwo yegukanaga intsinzi mu cyiciro cya mbere, ku majwi 47.9% kuri 43.2% ya Robert Mugabe.
Nyuma y’imvururu zabanjirije icyiciro cya kabiri cy’amatora, Tsvangirai n’ishyaka rye bivanye mu matora, ubutegetsi buguma mu biganza bya Mugabe.
Morgan Tsvangirai utaremeye iyo ntsinzi ya Mugabe, yaje gufata umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Morgan Tsvangirai wari umaze igihe yivuza indwara ya kanseri.