• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Ubwanditsi 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Abantu 12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko abafungiwe iki cyaha ari: Kabalisa Felix, Hitimana Jean, Semajeri Theogene, Niyoyita Fabien, Habimana Vedaste, Hakineza Tharcisse, Nshimyumukiza Eric, Mazimpaka Olivier, Karangwa Daniel, Uwizeyimana Sother, Munyaneza Jean Claude na Arinda Victor.

CIP Kabanda yavuze ko bafashwe ku itariki 19 z’uku kwezi mu bikorwa byo gufata abaha ruswa Abapolisi byabereye ku mihanda ya: Muhanga – Ngororero, Muhanga – Huye, Kigali – Bugesera, Rulindo – Musanze na Rulindo – Kigali – Gatuna.

Yagize ati,”Mu byo bahaniwe byanatumye batanga ruswa iri hagati y’ibihumbi bibiri n’icumi by’amafaranga y’u Rwanda harimo gutwara imodoka zitakorewe isuzuma ry’ubuziranenge no kutagira ubwishingizi bw’imodoka. Bamwe mu bafashwe bari bafite ubwishingizi bwarengeje igihe giteganyijwe cy’ikoreshwa. Ibindi bahaniwe harimo kurenza umubare w’abantu bagenewe kugenda mu modoka no gutwara imodoka ifite amapine ashaje.”

Mu butumwa bwe CIP Kabanda yagize ati,”Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera . Kuyirwanya biri mu byo yitaho cyane. Ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kuyitanga.”

Yagize kandi ati, “Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ikosa runaka akwiriye gukurikiza ibyo amategeko ateganya aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwaho kunyuranya na yo.”

-8051.jpg

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda

CIP Kabanda yavuze ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka kuri Sitasiyo ya Polisi iri hafi cyangwa agahamagara nimero ya telefone itishyurwa 997 .

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.

Yavuze ko bariya 12 bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe.

Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zituma ikumira ikanarwanya ruswa mu bagize uru rwego rw’umutekano harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi; mu byo izi nzego zishinzwe hakaba harimo kwibutsa Abapolisi kurangwa n’imikorere izira kwaka, kwakira no gutanga ruswa y’uburyo bwose.

Ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda iki cyaha.

Source : RNP

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ubwanditsi 11 May 2021
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara  umwe ashobora kwica undi
ITOHOZA

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80
INKURU NYAMUKURU

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018
Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1
Amakuru

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Ubwanditsi 10 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru