• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Editorial 07 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yemeza ko buri gihe cyo kwibuka kiza kimeze nk’aho ari inshuro ya mbere, n’ubwo Abanyarwanda bamaze imyaka 24 babikora.

Ibi umukuru w’igihugu Kagame,  abihera ko kwibuka ari igihe gikomereye Abanyarwanda kubera amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabagwiririye.

Agira ati “Iyi Nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.”

Yabitangaje ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka, anashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018.

Perezida Kagame yemeza ko kwibuka ni uguhangana n’amateka y’u Rwanda, bikaba ari nayo mpamvu iyo Abanyarwanda bibuka bakomeza guhura nayo bakongera kurebana nayo bundi bushya.

Ati “Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Gusa yongeraho ko ayo mateka yibutsa Abanyarwanda gukomeza guhangana n’abashaka kuyagoreka. Asaba Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka no kubaka umuryango nyarwanda kandi ntibaheranwe n’ayo mateka mabi.

Yanavuze ko kujya hanze kw’amateka bituma abantu barushaho kumenya ukuri. Ati “Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho.”

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana, harakurikiraho urugendo rwo kwibuka n’ijoro ry’icyunamo biza kubera kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

 “Walk to Remember ” itegurwa n’urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers), kuva mu 2009.

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko kwibuka ari ukwibuka ukuri kw’amatek ndetse ko aribo bireba mbere na mbere

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kwibuka bigomba kujyana no ‘kubaka ubushobozi bwacu buhangana n’ukuri kw’ayo mateka kugira ngo dushobore gutera imbere, tugere kuri byinshi buri wese akwiriye kuba yifuza’

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye ku Rwibutso rwa Gisozi ahatangirijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac ndetse na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi mu bikorwa byose by’igihugu

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yari yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Village Urugwiro

2018-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Editorial 03 Dec 2019
Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Editorial 19 Jun 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023
“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Editorial 07 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi
Amakuru

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi

Editorial 22 Mar 2023
Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran
POLITIKI

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Editorial 21 May 2018
Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana
Mu Mahanga

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Editorial 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru