• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Editorial 02 Oct 2017 ITOHOZA

Tribert Ayabatwa Rujugiro, umunyarwanda w’umukire yishyuye amadolari ibihumbi n’ibihumbi i company yo muri leta zunze ubumwe z’America ngo imufashe kugeza abambari ba RNC muri congres y’America.

Rujugiro abicishije muri Himbara David amaze kwishyura i company yitwa Podesta Group yamaze kubahuza n’umwe mu bagize congres y’America Christopher Henry Smith akaba anakuriye agakomite gashinzwe ububanyi n’amahanga agace ka Afrika.

Sibyo gusa kuko iyi company Podesta Group yanakoze video kamamaza Himbara. Iyi video yari iteganijwe guca ku ma television yo muri America ariko kugeza ubu amakuru dukesha KT Press aravuga ko hataramenyekana niba yarabashije kunyuraho.

-8145.jpg
Himbara David na Maj. Higiro Robert

Iyi company kandi nyuma yo kwishyurwa inshuro nyinshi na Rujugiro abicishije muri Himbara yamaze kubabonera umwanya kuri uyu wa Gatatu kugirango bajye imbere ya congres muri ka ga komite gakuriwe na Christopher Henry Smith. Himbara biteganijwe ko ari bube ari kumwe na Maj. Robert Higiro, umaze iminsi arwanya leta y’u Rwanda nyuma yo guhunga kubera imyitwarire mibi yari afite akiri mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

-8144.jpg
Tribert Ayabatwa Rujugiro

Tubibutse ko Rujugiro yigeze kuba ariwe muherwe mu Rwanda ariko muri 2008 yafatiwe mu Bwongereza azira kunyereza imisoro maze arekurwa amaze kwishyura akayabu ka miliyoni 7.1$ ku rwego rukusanya imisoro rw’Abongereza. Yigeze kandi kuba ashakishwa muri South Africa nabwo kubera kutishyura imisoro mu bucuruzi bw’itabi, icyo gihe nibwo yatangiye kwikoma leta y’u Rwanda ko itamuvuganiye mu mafuti ye yo kunyereza imisoro.
Tubibutse kandi ko taliki 25 Nzeli 2017, Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyateje cyamunara inzu ye UTC iherereye mu mujyi rwagati nabwo kubera kutishyura imisoro ya leta.

Taliki 20 Nyakanga, imenyekanisha ryakozwe na Podesta Group nkuko biteganijwe n’amategeko y’America rigaragaza ko Rujugiro yatanze 30,000$ kuri iyi company ndetse hanagaragara nandi 30,000$ yishyuwe taliki ya 20 Mata 2017.

Kuva Nzeli 2014, Rujugiro amaze kwishyura 440,000$ (asaga miliyoni 375 mu manyarwanda) kuri iyi company Podesta Group kugirango imufashe kwishyura bamwe mu bagize congres y’America barimo Christopher Henry Smith n’inshuti ze kugira ngo batege RNC amatwi muri gahunda ze zo kurwanya leta.

Rujugiro hamwe n’abambari ba RNC barimo Himbara n’abandi barahiriye ko bagomba gukora ibishoboka byose bagahungabanya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho.

Himbara wabaye intwaro bakoresha bashaka kwiyegereza bamwe mu babatega amatwi yiyita ko ari umuhuzabikorwa w’icyiswe “Democracy in Rwanda Now”. Uyu Himbara yari amaze igihe ayobya uburari ko ntaho ahurira na RNCariko ukurikiye amajwi ari gucicikana mu bitangazamakuru avuga k’umuryango wa Rwigara, biragaraga ko Himbara afite uruhare rukomeye mu bikorwa RNC.

Turakomeza kubakurikiranira ibya Himbara na Higiro Robert muri Congres ya America…

Cyiza D.

2017-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020
Leta Y’Amerika Iraburira  Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Editorial 30 Aug 2018
Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Editorial 15 Sep 2019
Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Editorial 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019
Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Editorial 09 Oct 2023
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Editorial 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru