• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga Uho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.

Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.

Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.

Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.

Yabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.

Yakoze kandi nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.

Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

Bigenda bite iyo Minisitiri w’Intebe asimbuwe?

Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.

 

Dr. Justin Nsengiyumva ni we Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Ba Minisitiri b’Intebe u Rwanda rwagize kuva mu 1994

1. Faustin Twagiramungu: Kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki 31 Kanama 1995

2. Pierre-Célestin Rwigema: Kuva tariki 31 Kanama 1995 kugera tariki 08 Werurwe 2000

3. Bernard Makuza: Kuva 08 Werurwe 2000 kugera ku wa 07 Ukwakira 2011

4. Pierre-Damien Habumuremyi: Kuva ku wa 07 Ukwakira 2011 kugera kuwa 23 Nyakanga 2014

5. Anastase Murekezi: Kuva tariki 23 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kanama 2017

6. Dr. Édouard Ngirente: Kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugera ku wa 23 Nyakanga 2025

7. Dr. Justin Nsengiyumva: Kuva ku wa 23 Nyakanga 2025 –

 

 

2025-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira  abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Editorial 05 Aug 2017
Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah

Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah

Editorial 12 Sep 2022
Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Editorial 15 Jul 2018
Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Editorial 23 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Editorial 29 Mar 2017
Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza
ITOHOZA

Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza

Editorial 28 Nov 2018
Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera;  Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye
INKURU NYAMUKURU

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru