Abahanga benshi bagenda bagira icyo bavuga ku buzima bugenda buyoyokana n’imyaka, uburanga bukagenda ndetse n’uwari mwiza n’uwibigango byose bikagenda nka nyombere. Inyandiko dukesha urubuga rwa internet rwa e-sante.fr, itubwira byinshi mu biribwa biboneka byoroshye kandi byafasha mu gutunga ubuzima buzira umuze ndetse n’amahirwe yo kurama akiyongera.
1. Imboga n’imbuto
Imbuto nk’uko benshi babigarukaho, zigira uruhare rukomeye mu kurinda gusaza, dore ko amagarama 300 y’imbuto n’amagarama 500 y’imboga buri munsi kugirango amahirwe yo kurama yiyongere.
Akenshi iyo uvuze imboga n’imbuto, benshi batekereza ko ari ibintu bihenze ariko sibyo, kuko icunga rimwe rishobora kugira amagarama 250 cyangwa pomme imwe ishobora kugira amagarama 300 kandi arahagije buri munsi.
Imboga byo usanga abahanga mu kuzirya kenshi, bayoboka inzira yo kunywa potage mbere yo kurya bikaba umuco, ibyo ntibyakuraho abashoboye guteka imboga kenshi gashoboka dore ko zitanahenze nubwo bidahabwa agaciro.
2. L’huile d’olive
Aya mavuta ni amavuta ashobora gukoreshwa asimbura amavuta y’ubuto cyangwa se amamesa dusanzwe tuzi. Bivugwa ko nubwo amavuta y’ubuto n’amamesa bikoreshwa bifite ingaruka mbi ku buzima ariko aya mavuta azwi ku izina rya l’huile d’olive ashobora kuboneka mu masoko menshi yewe n’ayo mu rwanda. Aya mavuta afite uburyohe ndetse anafite ubushobozi bwo kurinda umubiri.
Aya mavuta, atuma urwungano rwose rukorana n’umutima rukora neza ndetse akaba arinda n’indwara zimwe na zimwe za canseri(cancers).
3. Amafi
Benshi usanga muri kamere yabo batitabira kugira amafi mu mafunguro yabo. Ifi nubwo benshi bayivugaho ko ihenda, ntago zose zihenda dore ko zibamo n’intoya zinanahendutse nk’indagara, isambaza n’izindi n’ubwo ifi nini kandi zitumye usanga arizo zihabwa intebe cyane mu kwigiramo ibyitwa omega-3 byiza ku buzima.
Sardines nazo zishobora gufasha cyane kuko nazo ni amafi ashobora kuboneka byoroshye kandi adahenze cyane kuri benshi. Usibye n’amafi, n’imbuto zitwa epinards nazo zifitemo omega-3
Omega-3 ni ingenzi kuko irinda indwara zibasira abantu cyane ku myaka mirongo ine no hejuru yayo ndetse ikanafasha mu kurwanya canseri zitandukanye.
4. Yaourt
Yaourt ni icyo kunywa kigenerwa abana. Ni byiza ariko n’abantu bakuru bakwiye kwitabira kuzirya nubwo abahanga batari barangiza kwemeza ubwiza bwa yaourt ku buzima nubwo mu rundi ruhande bibagaragarira ko yaourt ari ingenzi.
Yaourt yifitemo yifitemo ibyitwa lactobacillus bulgaricus na streptococcus thermophilus, bifasha mu kongera ubudahangarwa bw’ubuzima.
usibye ibyo yahourt yifitemo calcium, iyo myungu ngugu ifasha mu kurwanya indwara z’amagufa.
5. Vin rouge(divayi itukura)
Iyi divayi, ikunze kuboneka bitagoranye cyane dore ko iri muri divayi zidahenze cyane. Ikirahure cyayo kimwe buri munsi gishobora gufasha kuko kibitsemo ibyitwa polyphenols n’ibyitwa resveratol bikaba ari ingenzi mu gusigasira ubuzima
6. Chocolat
Nubwo bisa n’ibitangaje, chocolat ni nziza cyane kuko yifitemo cacao yifitemo flavonoides. Flavonoides ni ingenzi mu kurinda indwara zikomoka ku mutima ndetse na canser zitandukanye.
Usibye n’ibyo, chocolat yongera umuneza mu mubiri kandi ukaba ari ingenzi mu gutuma umuntu ahorana itoto n’ubuzima buzira umuze.
M.Fils