Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko CHAN 2016 ubu ibura iminsi umunani ngo itangire ngo imaze gutwara asaga Miliyari 15 650 000 yose yaturutse ku ngengo y’imari ya Leta.
Minisitiri Uwacu (hagati), umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire Sagashya (ibumoso) na Perezida w’akanama gategura CHAN 2016, Nzamwita (iburyo) ubwo batangazaga aho imyiteguro ya CHAN 2016 igeze
Imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, muri uyu mwaka rizabera mu Rwanda guhera tariki 16 Mutarama – 07 Gashyantare 2016.
Mu gihe habura igihe gito ngo iri rushanwa ritangire, abayobozi mu nzego zitandukanye zimaze igihe zitegura iri rushanwa zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zivuga aho imyiteguro igeze.
Sagashya Didie wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire “Rwanda Housing Authority”, ari nacyo cyari gishinzwe iyubakwa ry’ibikorwa remezo bizakoreshwa, yavuze ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda imazegusohora asaga Miliyoni 18,02 z’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 13,5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kubaka ibibuha by’imikino n’iby’imyitozo bizakira iyi mikino.
Sagashya yavuze kandi ko nubwo amaze kugenda ari menshi, ngo imibare ishobora kwiyongera kuko imirimo igikomeje.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitire Uwacu Julienne yasabye abafana ko ku munsi wo gufungura CHAN bazazinduka, kuko ngo imiryango izafungurwa Saa ine z’igitondo (10h00), hanyuma imiryango izafungwe Saa Saba (13h00).
Ibirori byo gufungura ngo bikazasusurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ndetse n’itorero ry’igihugu ‘URUKEREREZA’ ngo bizatangira ku isaha ya Saa Saba.
Abajijwe intego yahaye ikipe y’igihugu Amavubi izaba ihatana n’andi makipe 15 yaturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, Minisitiri Uwacu yavuze ko yifuza ko bazagera kure hashoboka.
Yagize ati “CHAN ni irushanwa rihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo. Nta bihangange byadutera ubwoba birimo. Ikipe yacu tuyifitiye ikizere kandi twayisabye ko yahatana kugeza ku mukino wa nyuma.
Itwaye igikombe byaba ari byiza, ariko bitanakunze ntacyo kuko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Gusa intego ni ukugera kure hashoboka.”
Ku rundi ruhande, Nzamwita Vincent Degaule, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba ari nawe uyoboye akanama k’imbere mu gihugu gategura CHAN, we yavuze ko ngo hari andi mafaranga asaga Miliyari ebyiri (2 000 000 000 frw) amaze gusohoka mu myiteguro itandukanye, nko kwakira amakipe, kuyacumbikira, kuyagaburira, kuyavana no kuyajyana ku bibuga by’imyitozo ndetse no ku mikino.
M.Fils