• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Editorial 11 Jan 2016 IMIKINO

Umukino wa gicuti wahuzaga Amavubi y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo urangiye Amavubi atsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49 w’umukino mbere yuko asimburwa na Yussuf Habimana ubwo yari amaze kuvunika.

-1731.jpg
Umukino-wari-witabiriwe-nabafana-inzovu-cyane-kuri-stade-Umuganda-ivuguruye

Stade Umuganda yari yuzuye abafana biganjemo abaturage ba Congo.
Congo yatangiye yibona mu mukino kurusha Amavubi, yabonye uburyo butandukanye mu gice cya mbere ariko ubwinshi bupfushwa ubusa na Lusadisu ubwo yabaga asigaranye n’izamu rya Bakame.

Mu minota itanu ya mbere y’umukino, Congo yagaragaje imbaraga nyinshi ku ruhande rwayo rw’ibiryo binyuze ku bakinnyi bayo Elia Lina Meschack na Boli Jonatha.
Djihad Bizimana yakoreye ikosa kuri Lusadisu ariko Lumbu Nzinga Thierry arihannye umupira uca hejuru y’izamu rya Bakame.

-1732.jpg

Ndayyishimiye Eric Bakame wari mu izamu ry’u Rwanda yafashe ku mupira bwa mbere ku munota wa 7, ubwo Lusadisu yaragerageje ishoti nyuma yo gufata umupira wari utakajwe na Emery Bayisenge.

Boli Jonatha yahnduye umupira mwiza ku munota wa 14, ariko Lusadisu Guy umupira awutera ku ruhande arebana n’izamu.

Ku munota wa 16, Amavubi yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu rya Congo, ku kazi ka Sugira Ernest utari worohewe na Joel Kimwaki.

Umunyezamu wa Congo, Matampi yabonye ikarita ya mbere y’umuhondo yabonetse muri uyu mukino ku munota wa 37.

Lusadisu yongeye guhusha ubundi asigaranye na Bakame ubwo yashakaga gutsinda n’umutwe ariko umupira ujya hanze. Ni nyuma y’iminota mike nabwo ahushije ubundi buryo yabonye muri uyu mukino.

Sugira Ernest yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 39 ubwo yari amaze gukandagira Baometu Junior.

Mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka, Amavubi yabonye coup-franc yatewe na Emery ku ikosa ryari rikorewe kuri Nshuti Savio, ariko umupira ujya muri koruneli itagize icyo itanga.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, aho Sugira yahaye umwanya Danny Usengimana.

Ku munota wa 49, Amavubi yahererekanyije neza ndetse birangira Jacques Tuyisenge atsinze igitego cy’u Rwanda ku mupira wa Fitina Ombolenga.
Congo yatangiye gusatira ishaka kwishyura binyuze ku mukinnyi wabo muremure, Boli wagonganye na Bakame bikaba ngombwa ko hitabazwa abaganga.

Mu zindi mpinduka umutoza w’Amavubi yakoze, harimo Innocent Habyarimana wasimbuye Nshuti Savio, Yannick asimbura Iranzi mu gihe Yussuf Habimana yasimbuye Tuyisenge Jacques wahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 75, ndetse akavunika nyuma yo kugongana n’umunyezamu wa Congo.

Ngolubi Sedrick winjiye mu mwanya wa Lusadisu ndetse na Elia Meschack ntibigeze borohera ba myugariro b’Amavubi mu gice cya kabiri ariko kwishyura igitego biranga.

Uyu mukino, wari uwa kabiri wa gicuti Amavubi akinnye mbere ya CHAN. Ni nyuma yo kunganya na Cameroon igitego 1-1kuwa Gatatu w’icyi cyumweru.

U Rwanda rwaherukaga gutsinda RD Congo mu 2004 mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: 1 Ndayishimiye Eric, 3 Mwemere Ngirinshuti, 4 Djihad Bizimana, 5 Nshimiyimana Amran, 8 Bayisenge Emery, 9 Tuyisenge Jacques, 11 Nshuti Dominique Savio, 12 Iranzi Jean Claude, 13 Ombolenga Fitina, 15 Usengimana Faustin, 16 Sugira Ernest.

Umutoza: Johnny McKinstry

RD Congo: 1 Matampi Ngumbi Ley, 2 Baometu-Moke Junior, 3 Lomarisa Mutambala Joyce, 4 Bompunga Rotuli Padou, 15 Kimwaki Mpela Joel, 5 Munganga Omba Nelson, 8 Gikanzi Doxa Doxa, 17 Lusadisu Basisila Guy, 10 Lumbu Nzinga Hertier, 6 Elia Lina Meschack, 19 Boli M.Merikani Jonatha
Umutoza: Florent Ibenge.

M.Fils

2016-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016
Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Editorial 13 Sep 2024
Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Editorial 25 Feb 2019
Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Editorial 02 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Editorial 16 May 2016
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016
Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite
INKURU NYAMUKURU

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Editorial 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru