• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha bwa gisilikare kubyaha bumukurikiranyeho

Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha bwa gisilikare kubyaha bumukurikiranyeho

Editorial 13 Jan 2016 Mu Mahanga

None tariki ya 13/1/2016 mu Rukiko rukuru rwa gisilikare, hasubukuwe urubanza rwa Col. Tom Byabagamba na bagenzi be. Uru rubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Col Tom Byabagamba, Rtd Brig. Gen Frank Rusagara na Rtd Sgt Kabayiza, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho. Kuri uyu wa Kabiri Col Byabagamba yireguye ku cyaha cya kabiri cyo “gukora igikorwa kigamije gusebya leta kandi uri umuyobozi”.

Mu iburanisha riheruka, hireguraga Gen. Rusagara, ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Col Tom Byabagamba, icyaha yagikoze ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ari Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro.

Umutangabuhamya Col Chance Ndagano yavuze ko Col Byabagamba yabazaniye inkuru y’urupfu rwa Rtd Maj John Sengati, ariho yavugiyemo amagambo asebya Leta ayishinja urupfu rw’uyu musirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko gushinja leta urupfu rwa Maj Sengati kandi nta rukiko rwabigaragaje cyangwa ngo abe yarabikoreye iperereza, byari bigamije gusebya leta y’u Rwanda.

Umutangabuhamya Col David Bukenya, nawe ngo yiyumviye Col Tom avuga ko leta yahubutse mu kuzamura imisoro.

Ubushinjacyaha buvuga ko ayo magambo yose kwari ugusebya igihugu.

Col Tom yavuze ko ibyo bamureze ari nabyo yireguye ku cyaha cyo gukwiza ibihuha, anavuga ko atari byo ahubwo ari ibyo bamwitirira.

Ubushinjacyaha ariko busobanura ko inyito y’ibyaha ibigaragaza ko bitandukanye n’ubwo byakozwe mu buryo bumwe, kandi ngo ibikorwa bimwe bishobora kubyara inyito z’ibyaha bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo yavuze byose umugambi yari afite ari uwo kwamamaza nkana ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ariko muri ibyo bikorwa byose hakabamo ibindi byaha, birimo ibyo ashinjwa ko yakoze kandi ari umuyobozi.

Col Byabagamba yavuze ko Ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso kuri icyo cyaha bukajya gutira, anyuzamo akoresha imvugo ikarishye yazamuye amarangamutima y’ubushinjacyaha, kugeza ubwo bwavuze ko bukomeje gutukwa butakomeza kuburana.

Col Byabagamba n’abamwunganira bahakanye ibyavuzwe ko yashinje leta ubwicanyi, bavuga ko icyaha kigira ugomba kukiryozwa ku buryo bitagombaga kwitirirwa leta muri rusange, bityo ngo ntibyahabwa agaciro.

Ikindi ngo kuba Col Byabagamba yaratangwagaho raporo ku buyobozi bukuru bw’igihugu ku buryo yitwaraga mu butumwa bw’amahoro, kandi ngo iyo aza kuba yaritwaraga nabi ntiyari kongererwa manda mu butumwa yarimo.

Col Byabagamba yasabye ko ubuhamya bwa Col Chance Ndagano buteshwa agaciro, nyuma yo kugaragaza ko yamuburanishije muri iyi dosiye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko nyuma aza gusanga ari umutangabuhamya muri iki kirego kandi amushinja.

Me Albert wunganira Col Byabagamba, yavuze ko ubwo Umucamanza Col Chance Ndagano yafataga icyemezo cyo gufunga Col Byabagamba, yashingiye ku buhamya ubushinjacyaha bwaje kuvana mu idosiye, kandi ngo iyo aza kuba afite ubuhamya buzima ntiyagombaga gushingira ku buhamya budafite ishingiro.

Me Valery wunganira Col Byabagamba yavuze ko kubona Isi izumva Col Ndagano wabaye perezida w’iburanisha incuro eshatu, akagaruka atanga ubuhamya bushinja, bitesha icyizere ubucamanza bwa gisirikare muri rubanda, ndetse ngo uyu mucamanza n’umusirikare mukuru yataye amahame y’akazi ke.

-1751.jpg

Col. Tom Byabagamba

Col Tom Byabagamba kandi ashinjwa kuba yaranavuze ko Lt Joel Mutabazi yafunzwe azira ubusa ariko we akavuga ko yagize icyo amuvugaho bari mu nama yahuje aba colonel na ba jenerali, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, kandi ngo icyo gihe Mutabazi yari agifunze ataratoroka. Ibi nabyo Col Byabagamba yabihakanye.

Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza kuwa Gatanu tariki 15 Mutarama 2015, Rtd Brig Gen Frank Rusagara yiregura nawe ku cyaha cya kabiri.

Umwanditsi wacu

2016-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Editorial 07 Jul 2019
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Editorial 10 Nov 2016
Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Editorial 27 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo
Amakuru

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Editorial 12 Feb 2023
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali
IMIKINO

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 23 Oct 2016
Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo

Editorial 05 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru