Ba Meya b’uturere n’uwumujyi wa Kigali bagomba kuba basohotse mu biro byabo tariki 29 z’ugutaha, abazongera gutorwa bakazagaruka mu biro ukwezi gukurikiraho, naho abatazatorwa bakazasubiramo bahererekanya ububasha n’abazaba basimbuye.
Ubusanzwe umuntu yagatekereje yuko abo ba Meya bakarangije imirimo yabo muri Werurwe uyu mwaka, kuko ariho batangiriyeho imirimo, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikavuga yuko bagomba kuva kuri izo ntebe zabo mu mpera z’ukwezi gutaha kugira ngo bataba babangamira ibikorwa by’amatora ku nyungu zabo.
Mu kiganiro NEC iherutse kugirana n’abanyamakuru hashyizwe ahagaragara ingengabihe ry’amatora y’inzego z’ibanze, ay’uturere nay’umujyi wa Kigali kimwe nay’ibyiciro byihariye aribyo by’abagore, urubyiruko nay’abantu bafite ubumuga, ari nayo azasoza ibikorwa byose by’amatora ubu Abanyarwanda bitegura kujyamo guhera tariki 8 z’ukwezi gutaha.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Perezida wa NEC, Kalisa Mbanda, aya matora azabimburirwa n’ayo mu midugudu tariki 8 z’ugutaha akazakurikirwa n’aya bajyanama b’uturere tariki 22 z’uko kwezi gutaha. Tariki 27 z’uko kwezi na none nibwo hazatora komite nyobozi z’uturere na ba Meya batwo.
Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali izatorwa tariki ya kabiri Werurwe ari nawo munsi hazatorwa Meya w’umujyi. Kuri iyo tariki kandi ni naho hazaba amatora ya bya byiciro byihariye. Ba Meya bamaze manda ebyiri ku buyobozi bazaba batemerewe kuzongera kwiyamamaza kuko manda ari imyaka itanu ishobora kongerwaho rimwe gusa.
Nubwo ibisobanuro NEC itanga bituma ba Meya bagomba guhagarika imirimo yabo muri bya bihe byo kwiyamamaza ngo batavaho babangamira ibikorwa by’amatora byumvikana, ariko umuntu sinzi icyo yasubiza ba Meya badashobora kuzongera kwiyamamaza impamvu bava mu mirimo manda yabo itarangiye neza ! Kuki ubakuye mu mirimo itariki yo kuyivaho itaragera kandi nta gahunda yo kongera kwiyamamaza bafite ?
Kayumba Casmiry