Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abagize urwegi rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zitandukanye zirebana n’umutekano , icyerekezo 2020 na gahunda yo guteza imbere Umurenge (VUP) bagakora ibishoboka byose zigashyirwa mu bikorwa hatabayeho kunyuranya nazo.
Yabivuze kuwa gatanu taliki ya 22 Mutarama 2016 mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ikaba ihuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(LODA) n’urwego rwunganira uturere mu mutekano arirwo Dasso, rwo rwari ruhagarariwe n’abahuzabikorwa 60 barwo kuri buri karere ndetse n’ababungirije , nabo bazashyira ubutumwa bahakura abo bahagarariye.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Francis Kaboneka ari nawe mushyitsi mukuru muri iyo nama, yavuze ko iyi nama igomba gufata ingamba no kumvikanisha neza uruhare rwa Dasso mu gutuma gahunda zashyiriweho kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iya VUP zishyirwa mu bikorwa kandi zikagera kucyo zashyiriweho.
Yagize ati : « Gucunga umutekano ni byiza ariko gucunga umutekano w’abantu bashonje ni ikibazo gikomeye, ariko iyo bameze neza nabo bagira uruhare muri uwo mutekano, ni ibihugu bike bigira gahunda nka VUP, Girinka, ubudehe, n’izindi….impamvu twahuriye aha rero ni ukureba uruhare rwacu ku gutuma zijya mu bikorwa uko bikwiye hagamijwe kugeza abagenerwabikorwa ku rwego rwo kwifasha. »
Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye, yatanze ingero nyinshi z’abayobozi bishyira muri gahunda z’abagenerwabikorwa cyangwa bagashyiramo abandi bifashije cyangwa bagafata ibitabagenewe n’ibindi…abagize Dasso babirebera.
Yavuze ko ibyo bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha ububasha bafite mu bitemewe n’amategeko bakurikiranwe kandi bahanwe.
Aha yagize ati : « Mu nyungu z’abaturage, mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bikorerwa abaturage kuko nibo dushinzwe kurinda, nimufatanya n’izindi nzego , nizeye ko bose bizakosoka bityo abo dukorera bashobore kubona ibyo bafitiye uburenganzira. »
Yarangije abasaba kuba intangarugero mu myifatire kugirango bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya ziriya gahunda zose ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi byakorerwa abaturage.
RNP