• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Editorial 03 Feb 2016 IMIKINO

Raoul Shungu uri mu bungirije umutoza Florent Ibenge wa Congo Kinshasa yabwiye Umuseke ko asaba abanyarwanda gufana ikipe ya Congo Kinshasa kugira ngo igikombe cya CHAN kizagume mu karere. Uyu mugabo ashimira cyane uko ikipe ye yakiriwe mu Rwanda.

-1993.jpg

Raoul Shungu umwe mu batoza bazwi cyane mu mupira w’u Rwanda avuga ko mu gihe cyari gishize atari mu Rwanda yashimishijwe no gusanga hari byinshi byahindutse, ko yabonye igihugu cyarateye imbere kurushaho.

Ati “Nabonye amagorofa menshi mashya, za Hotel nyinshi nziza, imihanda yavuguruwe n’imishya, n’ibindi byinshi bigaragaza ko igihugu cyateye imbere nkurikije uko nagisize.”

Uyu mutoza wageze mu Rwanda ahagana mu 1989 aje gutoza ikipe ya Espoir y’i Cyangugu nyuma akaza gutoza Rayon Sports n’Amavubi, ndetse akanashaka umunyarwandakazi, avuga ko yishimiye uko yakiriwe we n’ikipe ye.

Uyu mugabo ubusanzwe utoza ikipe ya Lupopo, avuga kandi ko nyuma yo kubona ko umukino wa Congo n’u Rwanda abafana baba bawushaka cyane ngo bikwiye ko amakipe yombi yazajya akina imikino ya gicuti myinshi kugira ngo umupira wo muri aka karere ukomeze utere imbere.

Uyu mutoza w’imyaka 58 ati “Nk’ubu u Rwanda nirwo rwadusabye ko dukina umukino wa gicuti, turawukina, natwe ubutaha nitwe tuzasaba u Rwanda ko twakina undi mukino kuko abafana bakunda uyu mukino iyo aya makipe yahuye. Kandi murabona ko imikino yombi yabaye mu mahoro.”

Raouls Shungu avuga ko ubu muri CHAN bikwiye ko Abanyarwanda bafana Congo nubwo yabatsinze.

Ati “Yego biragoye, ariko birakwiye kugira ngo igikombe cya CHAN kigume muri aka karere. Byaba ari ibintu byiza. Niyo mpamvu Abanyarwanda bakwiye kuzaza kudushyigikira nidukina na Guinea.”

Guinea izakina na Congo Kinshasa kuri uyu wa 03 Gashyantare 2016 kuri stade Amahoro saa cyenda.

Source:Umuseke

M.Fils

2016-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Editorial 09 Mar 2018
Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Editorial 17 Nov 2018
Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Editorial 12 Jan 2023
Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Editorial 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30
Mu Mahanga

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Editorial 17 Jan 2017
Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Editorial 18 Dec 2018
‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Editorial 24 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru