Raoul Shungu uri mu bungirije umutoza Florent Ibenge wa Congo Kinshasa yabwiye Umuseke ko asaba abanyarwanda gufana ikipe ya Congo Kinshasa kugira ngo igikombe cya CHAN kizagume mu karere. Uyu mugabo ashimira cyane uko ikipe ye yakiriwe mu Rwanda.
Raoul Shungu umwe mu batoza bazwi cyane mu mupira w’u Rwanda avuga ko mu gihe cyari gishize atari mu Rwanda yashimishijwe no gusanga hari byinshi byahindutse, ko yabonye igihugu cyarateye imbere kurushaho.
Ati “Nabonye amagorofa menshi mashya, za Hotel nyinshi nziza, imihanda yavuguruwe n’imishya, n’ibindi byinshi bigaragaza ko igihugu cyateye imbere nkurikije uko nagisize.”
Uyu mutoza wageze mu Rwanda ahagana mu 1989 aje gutoza ikipe ya Espoir y’i Cyangugu nyuma akaza gutoza Rayon Sports n’Amavubi, ndetse akanashaka umunyarwandakazi, avuga ko yishimiye uko yakiriwe we n’ikipe ye.
Uyu mugabo ubusanzwe utoza ikipe ya Lupopo, avuga kandi ko nyuma yo kubona ko umukino wa Congo n’u Rwanda abafana baba bawushaka cyane ngo bikwiye ko amakipe yombi yazajya akina imikino ya gicuti myinshi kugira ngo umupira wo muri aka karere ukomeze utere imbere.
Uyu mutoza w’imyaka 58 ati “Nk’ubu u Rwanda nirwo rwadusabye ko dukina umukino wa gicuti, turawukina, natwe ubutaha nitwe tuzasaba u Rwanda ko twakina undi mukino kuko abafana bakunda uyu mukino iyo aya makipe yahuye. Kandi murabona ko imikino yombi yabaye mu mahoro.”
Raouls Shungu avuga ko ubu muri CHAN bikwiye ko Abanyarwanda bafana Congo nubwo yabatsinze.
Ati “Yego biragoye, ariko birakwiye kugira ngo igikombe cya CHAN kigume muri aka karere. Byaba ari ibintu byiza. Niyo mpamvu Abanyarwanda bakwiye kuzaza kudushyigikira nidukina na Guinea.”
Guinea izakina na Congo Kinshasa kuri uyu wa 03 Gashyantare 2016 kuri stade Amahoro saa cyenda.
Source:Umuseke
M.Fils