Abapolisi b’u Rwanda 27, bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti, tariki ya 9 Gashyantare, bambitswe imidari yo kubashimira uruhare rwabo rw’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Umuhango wo kwambika imidari aba bapolisi wabereye mu mugi mukuru wa Haiti wa Port Au Prince.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Honore Sandra, wari ahagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni, akaba kandi ari nawe uyoboye inzego z’umutekano zibungabunga amahoro muri iki gihugu, yashimye abapolisi b’u Rwanda kuba barakoranye ubunyamwuga na disipurine mu gihe bamaze bakorera muri Haiti.
Uyu muyobozi yagize ati: “Mwakoranye umurava n’ubwitange, ibi byahesheje ishema umuryango w’abibumbye.”
Yakomeje kandi ashimira uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’ibitsina byombi, ibi akaba yarabigarutseho aho yatangaga urugero rw’uko, mu itsinda ry’abapolisi b’ u Rwanda rizwi nka IPOs, rigizwe n’abapolisi mirongo itatu na batatu, 29 bose ari ab’igitsina gore.
30 ku ijana by’abapolisi basanzwe bakora nk’itsinda (FPU), bari muri Haiti, Centre Afrique na Sudan y’Epfo, ari ab’igitsina gore.
Honore yakomeje ashima ubwitange bw’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no kongerera ubumenyi Polisi yo muri iki gihugu ndetse no kuba baragize uruhare mu bindi bikorwa byo gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo.
Umuhango wo kwambika abapolisi b’u Rwanda imidari, wanitabiriwe na Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha ukuriye abapolisi bose b’u Rwanda bari muri iki gihugu, hari kandi abandi bayobozi bakuru baba ab’inzego za Leta ya Haiti ndetse n’abandi b’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI muri iki gihugu , aba bakaba barimo nka Brig. Gen Andres Fuentealba, Clarck Toes, Serge Gallick, na Cyprian Stoica.
Uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (IPOs), Senior Superintendent of Police (SSP), Claude Bizimana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda iterwa ishema no gufasha mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye, akaba kandi yakomeje avuga ko, Polisi y’u Rwanda izakomeza gutanga umusanzu wayo kugira ngo umutekano n’amahoro bigerweho mu bihugu bitandukanye.
SSP Bizimana nawe washimye akazi kakozwe n’aba bapolisi, aho yagize ati: “Kuba aba polisi b’u Rwanda barabashije kuzuza neza inshingano zabo, byatewe n’uko bagendeye ku ndangagaciro z’u Rwanda.”
Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 900, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 7.
RNP