• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi b’abanyarwanda muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’abanyarwanda muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 12 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abapolisi b’u Rwanda 27, bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti, tariki ya 9 Gashyantare, bambitswe imidari yo kubashimira uruhare rwabo rw’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Umuhango wo kwambika imidari aba bapolisi wabereye mu mugi mukuru wa Haiti wa Port Au Prince.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Honore Sandra, wari ahagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni, akaba kandi ari nawe uyoboye inzego z’umutekano zibungabunga amahoro muri iki gihugu, yashimye abapolisi b’u Rwanda kuba barakoranye ubunyamwuga na disipurine mu gihe bamaze bakorera muri Haiti.
Uyu muyobozi yagize ati: “Mwakoranye umurava n’ubwitange, ibi byahesheje ishema umuryango w’abibumbye.”

Yakomeje kandi ashimira uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’ibitsina byombi, ibi akaba yarabigarutseho aho yatangaga urugero rw’uko, mu itsinda ry’abapolisi b’ u Rwanda rizwi nka IPOs, rigizwe n’abapolisi mirongo itatu na batatu, 29 bose ari ab’igitsina gore.

30 ku ijana by’abapolisi basanzwe bakora nk’itsinda (FPU), bari muri Haiti, Centre Afrique na Sudan y’Epfo, ari ab’igitsina gore.

Honore yakomeje ashima ubwitange bw’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no kongerera ubumenyi Polisi yo muri iki gihugu ndetse no kuba baragize uruhare mu bindi bikorwa byo gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo.

Umuhango wo kwambika abapolisi b’u Rwanda imidari, wanitabiriwe na Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha ukuriye abapolisi bose b’u Rwanda bari muri iki gihugu, hari kandi abandi bayobozi bakuru baba ab’inzego za Leta ya Haiti ndetse n’abandi b’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI muri iki gihugu , aba bakaba barimo nka Brig. Gen Andres Fuentealba, Clarck Toes, Serge Gallick, na Cyprian Stoica.

-2060.jpg

Uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (IPOs), Senior Superintendent of Police (SSP), Claude Bizimana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda iterwa ishema no gufasha mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye, akaba kandi yakomeje avuga ko, Polisi y’u Rwanda izakomeza gutanga umusanzu wayo kugira ngo umutekano n’amahoro bigerweho mu bihugu bitandukanye.

SSP Bizimana nawe washimye akazi kakozwe n’aba bapolisi, aho yagize ati: “Kuba aba polisi b’u Rwanda barabashije kuzuza neza inshingano zabo, byatewe n’uko bagendeye ku ndangagaciro z’u Rwanda.”

Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 900, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 7.

RNP

2016-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Editorial 09 Oct 2017
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Editorial 12 Oct 2023
Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Editorial 25 Feb 2019
‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Editorial 08 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Editorial 25 Aug 2017
Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda
IMIKINO

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda

Editorial 18 Feb 2018
Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda
Amakuru

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Editorial 22 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru