Mu bihugu 10 byamunzwe na corruption (ruswa) kurusha ibindi ku isi bitatu biri muri Afurika, nta na kimwe kiri ku mugabane w’ubulayi bw’uburengerazuba.
Nkuko bigaragazwa na USNews kugeza muri uyu mwaka wa 2006 igihugu kiza ku mwanya wa mbere muri corruption ni Nigeria igakurikirwa na Columbia ku mwanya wa kabiri, naho Irani ikaza ku mwanya wa gatatu.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari
Igihugu kiza ku mwanya wa kane muri corruption nyinshi ni Pakistani, igakurikirwa na Mexico ku mwanya wa gatanu naho Russia ikaza ku mwanya wa gatandatu.
Perezida wa Egypt Abdel Fattah Al-Sisi
Ikindi gihugu cya Afurika mu kugira ruswa nyinshi kiza kumwanya wa karindwi, aricyo Algeria igakurikrwa na none n’ikindi gihugu cya furika aricyo Misiri. Kazakhstan iza ku mwanya wa cyenda, igakurikirwa na Bolivia ku mwanya wa 10.
Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Muri Afurika u Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu bitarimo corruption nyinshi, rukaba ari narwo ruri ku isonga mukutagira corruption nyinshi mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Muri byabihugu bikize kurusha ibindi ku isi nta na kimwe kiri kuri ururutonde uretse Russia izwiho kuba ifite imbaraga nyishi mu byagisirikare.
Kayumba Casmiry